Veronica yasimbuye Mathuki ku bunyamabanga bwa EAC

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, yashyizeho munya-Kenya, Veronica Mueni Nduva kuba umunyamabanga Mukuru wayo.

Yatangiye inshingano kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwemezwa n’Inama ya 23 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Perezida Kagame washimiye uyu muyobozi anamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya.Yanashimiye kandi Peter Mutuku wayoboraga uyu muryango kubera ubwitange n’umuhate wamuranze.

Yagize ati “Ntabwo mfite byinshi uretse gushimira Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC ndetse n’ucyuye ikivi.”

Veronica yakoze inshingano zitandukanye muri Kenya, zirimo kuba kuri ubu yari Umunyamabanga Mukuru mu ishami rya Minisiteri y’Umurimo rishinzwe imikorere n’umusaruro w’abakozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *