VIDEWO: Umugabo wambaye igishura gusa yagaragaye mu mujyi ashaka gutema umushoferi wa V8 avuga ko amusambanyiriza umugore

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wariye karungu yagaragaye mu Mujyi wa Kumasi muri Ghana, yambaye igishura gusa, afite umuhoro urabagirana bigaragara ko utyaye, agambiriye gutema mugenzi we w’umushoferi wa V8 ashinja ko amusambanyiriza umugore.

Umugabo utamenyekanye amazina, yashatse kwivugana mugenzi we wari wafashwe muri ambutiyaje yo mu mujyi rwagati ahitwa Adum, aza amusanga ari nako atera hejuru ko agiye kumutema bikarangira ku bwo kumusambanyiriza umugore yitwaje ubukire bwe.

Uyu mugabo warakaye mu mashusho ari ku mbuga nkoranyambaga, yari ayarahiye ko agiye kumena ibirahure by’imodoka, akabona uko yivugana uwo mushoferi.

Umushoferi abonye bikomeye, yashatse uko yasohoka mu modoka, akizwa n’amaguru, imodoka ayisiga mu muhanda.

VIDEWO: https://www.instagram.com/p/CUWom3CoZwx/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=embed_video_watch_again

Mu gihe abatari bake bari bashungereye, basaba uyu mugabo ko yatuza ntiyice mugenzi we, polisi yahagobotse, imuta muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *