Videwo: Umuririmbyi Sophia yihagaritse mu maso y’umufana, ku rubyiniro

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi Sophia Urista wo mu itsinda rya Brass Against ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cya Rockville cyabereye ku musenyi wa Daytona muri Leta ya Florida, yihagaritse ku mufana we w’umugabo.

Videwo yafatiwe muri iki gitaramo cyabaye mu cyumweru kirenga gishize, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga. Iragaragaza Sophia aririmba, asaba umufana w’umugabo kuryama agaramye ku rubyiniro.

Sophia mu gihe akomeje kuririmba, ahagarara hejuru y’uyu mufana, akuramo ipantalo, ajya hejuru y’isura ye, arangije amwihagarikiraho inkari nyinshi. Umufana we bigagara ko anezerewe, ababibona bose bavuza akaruru.

Fungura iyi link, urebe videwo https://twitter.com/MediaShattered/status/1459695208388513796

N’ubwo uyu mugabo wihagaritswe mu maso nta kibazo yabigizeho, abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwibasira uyu muririmbyi, banenga iyi myitwarire, bavuga ko iri ari ihohotera.

Sophia nyuma yo kubona ibitekerezo by’abakoresha izi mbuga, yafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi, abinyujije kuri Instagram. Yagize ati: “Muraho, ndagira ngo mvuge ku gitaramo cya Daytona. Iteka mparanira kwambuka imbibi muri uyu muziki no ku rubyiniro, ariko muri ririya joro narakabije.

Nkunda umuryango wanjye, band n’abafana banjye kurusha ibindi byose kandi ndabizi ko hari abababajwe n’ibyo nakoze. Ndabasaba imbabazi kandi mbamenyesha ko ntari ngamije kubababaza.”

Itsinda Brass Against naryo ryatangaje ko ikosa nk’iryo Sophia yakoze ritazasubira. Riti: “Twagize ibihe byize mu ijoro ryashize kuri Welcome Rockville. Sophia yatwawe. Ni ibintu natwe tutari twiteze ko biba, ni ibintu bitazongera kubaho mu bitaramo byacu.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *