Kuri uyu wa Mbere, urubuga rw’amakuru rwa VietnamNet rwatangaje ko Vietnam yiteguye kongera umuceri yohereza mu mahanga mu gihe u Buhinde nk’igihugu cyoherezaga mwinshi ku Isi cyaba kibihagaritse.
Ku bwa Nguyen Nhu Cuong, wo mu ishami rishinzwe umusaruro w’ibihingwa muri Minisiteri y’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro, Vietnam isarura toni miliyoni 26-28 z’umuceri ku mwaka, kandi toni zigera kuri miliyoni 7 zishobora koherezwa mu mahanga.
Ati: “Umusaruro w’umuceri wagenze neza. Niba nta ngaruka zitunguranye nk’ibyago kamere, tuzahora twizeza umutekano w’ibiribwa.”
U Buhinde bwahagaritse kohereza ingano mu kwezi gushize, buvuga ko ari kubw’umutekano w’ibiribwa wabwo ndetse no kuzamuka kw’ibiciro imbere mu gihugu.
Iki cyemezo cy’u Buhinde cyateye ubwoba bw’uko gishobora kwiyongera ku kibazo cyo kugeza ibiribwa aho bikenewe kubera izamuka ry’ibiciro by’ingufu n’ifumbire mvaruganda.
Cyagaragaje kandi impungenge z’uko umuceri woherezwa mu mahanga nawo ushobora guhagarikwa ubutaha, abacuruzi bafite ubwoba bakawugura ku bwinshi bakanazamura ibiciro.
Nk’uko byemezwa n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF), u Buhinde n’u Bushinwa nibyo bihugu bibiri bitanga umuceri mwinshi ku Isi, bitanga hafi kimwe cya kabiri cy’umusaruro rusange w’Isi. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Iterambere ry’Icyaro ivuga ko Vietnam iri mu bihugu bitanu bya mbere byohereza umuceri mwinshi hanze, aho yagurishije toni miliyoni 1.14 z’umuceri zifite agaciro ka miliyoni 715 z’amadolari mu gihembwe cya mbere cya 2022, byiyongereyeho 24% ugereranyije n’umwaka ushize.


