Indege y'igisirikare cya Kenya ni yo yazanye Visi Perezida Gachagua

Visi Perezida wa Kenya yazanye mu Rwanda n’abadepite barimo ufite imyaka 24

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yafashe indege y’igisirikare imwerekeza i Kigali mu Rwanda aherekejwe n’abayobozi 12 bakiri bato barimo umudepite w’imyaka 24 y’amavuko Linet Chepkorir Toto uhagarariye akarere ka Bomet mu nteko ishinga amategeko.

Uyu muyobozi ugiriye uruzinduko rwa mbere mu mahanga kuva yatangira iyi nshingano, yaje mu Rwanda mu nama ihuza urubyiruko ku mugabane wa Afurika izwi nka Youth Connekt Africa iri kubera muri BK Arena guhera kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022.

Abandi bayobozi bamuherekeje barimo Depite Ndindi Nyoro uhagarariye akarere ka Kiharu na Silvanus Soro uhagarariye akarere ka Mugirango y’Amajyepfo.

Visi Perezida Gachagua ni umwe mu banyacyubahiro bamaze kuvugira ijambo muri iyi nama ngarukamwaka yitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko barenga 9000 baturutse mu bihugu bitandukanye rwo kuri uyu mugabane.

Mu butumwa yatanze, yavuze ko ari ngombwa ko urubyiruko rushorwamo imbaraga kugira ngo rugire uruhare mu iterambere ry’ibihugu bya Afurika, kuko ari rwo rugize umubare munini w’abatuye kuri uyu mugabane.

Nta makuru ahari yemeza niba uyu muyobozi hari indi gahunda afite muri uru ruzinduko. Gusa birashoboka ko ahura na bamwe mu bayobozi bakuru bo mu Rwanda, muri gahunda yo gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati yarwo na Kenya.

Indege y'igisirikare cya Kenya ni yo yazanye Visi Perezida Gachagua
Indege y’igisirikare cya Kenya ni yo yazanye Visi Perezida Gachagua

Depite Linet Toto (ubanza) ari mu bazanye na Visi Perezida Gachagua
Depite Linet Toto (ubanza) ari mu bazanye na Visi Perezida Gachagua

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *