Visi-perezida wa Kiyovu Sports yavuze ko yababajwe n’imyitwarire ya APR FC

Sangiza iyi nkuru

Narindwa Theodore, umuvugizi akaba na Visi-perezida w’Ikipe ya Kiyovu Sports, yavuze ko yababajwe cyane no kuba APR FC yita Nsanzimfura Keddy umukinnyi wayo nyamara afite amasezerano ya Kiyovu Sports, akemeza ko bazakiranurwa na Ferwafa.

Ku cyumweru tariki ya 19 Nyakanga, Nsanzimfura Keddy wahoze akina hagati mu kibuga mu kipe ya Kiyovu Sports yeretswe itangazamakuru nk’umukinnyi mushya wa APR FC.

Keddy yerekanwe n’abandi bakinnyi bashya iyi kipe y’Ingabo z’igihugu iherutse gusinyisha, barimo Bizimana Yannick wahoze akinira Rayon Sports cyo kimwe na Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonne bahoze bakinira AS Muhanga.

Amakuru avuga ko Keddy nta masezerano azwi yari afitanye na Kiyovu Sports yakuriyemo, ikaba impamvu yatumye APR FC ihitamo kumusinyisha ntacyo ihaye iriya kipe yo ku Mumena.

Aganira na RBA, Visi-perezida wa Kiyovu Sports, Narindwa Theodore, yavuze ko Nsanzimfura Keddy afitanye na Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itanu.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko n’ubwo nta masezerano Keddy yaba afitanye na Kiyovu, bitavuze ko APR FC yari ikwiye kuza ikamutwara uko yishakiye nk’aho nta nyirawe agira, ibyo yagereranyije no kuba umuntu yasanga inzu ifunguye ahantu agahita ayinjiramo.

Ati: “None se uzabona inzu ikinguye winjiremo nta UPI yayo ufite ngo ugiye kubamo, nibagusangamo uvuge ngo nasanze ikinguye nanjye ndinjira kandi ubizi ko inzu atari iyawe?”

Theodore yavuze ko mu busanzwe yubahaga ikipe ya APR FC, gusa ibyo yakoze bikaba byaramubabaje ngo kuko bidakwiye gukorwa n’ikipe nk’iriya iyoborwa n’abantu basobanutse.

Yavuze ko bagomba kwiyambaza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, Ferwafa, rikaba ari ryo ribakiranura na APR FC.

Si ubwa mbere Kiyovu Sports ishwanira umukinnyi na APR FC, kuko no mu mwaka washize amakipe yombi yashwaniye kuri Nizeyimana Djuma, gusa biza kurangira APR FC ari yo imwegukanye nyuma yo kugura amasezerano ye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *