gh2ldrgw4aagdjo.jpg

Visi Perezida wa Sena ya Libya n’intumwa ayoboye bakomeje uruzinduko rwabo mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Werurwe, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Francois Xavier Kalinda1 n’abamwungirije, Nyirasafari Esperence na Alvera Mukabaramba bahuye n’abagize Inama Nkuru y’igihugu ya Libya iyobowe na Massoud Abdel S. Taher, Visi Perezida wa Sena yaho. Baganiriye ku Rwanda nyuma ya jenoside mu kwiyubaka, kwiyunga n’urugendo rw’impinduka.

gh2ldrgw4aagdjo.jpg

Visi Perezida wa Sena ya Libya, Massoud Abdel S. Taher n’Itsinda ry’Abasenateri ayoboye mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kandi bagiranye ibiganiro n’abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri, byibanda ku ruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko mu kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

35fff4a636a6e6d15ab0e52310b1f075.jpg

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibyo biganiro, Senateri Massoud Abdel, yavuze ko u Rwanda na Libya bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi ibihugu byombi byiteguye gufatanya mu nzego zinyuranye zifitiye inyungu abaturage babyo.

Muri Nzeri 2019, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UNHCR) ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yo kwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro bari baraheze muri Libya nyuma yo kunanirwa kwambuka Inyanja ya Mediterranée berekeza i Burayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *