U Rwanda rukomeje kwagura imikoranire ishingiye kuri siporo n’ibihugu bikomeye ku isi, aho amakuru aturuka ahizewe avuga ko ibiganiro na Portugal byageze kure, bigamije ko ikipe ya SL Benfica na yo yazambara ikirango cya Visit Rwanda.
Ku wa 10 Kamena 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye i Kigali itsinda ryaturutse muri Benfica na Tony Football Excellence Program. Ibiganiro byabo byibanze ku guteza imbere impano z’abakiri bato no gukomeza imikoranire hagati y’u Rwanda na Portugal mu bijyanye na siporo.
Nk’uko byemezwa na Kigali Today ngo leta y’u Rwanda yaba igeze kure ibiganiro ba Benifica byo kuba bakamamaza ubukerarugendo bwacu Rwanda binyuze muri gahunda ya VIST RWANDA.
Tony Football Excellence Program imaze imyaka ibiri ikorera mu Rwanda, aho yubaka ibibuga by’umupira by’icyitegererezo mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse itanga amahugurwa ku bakiri bato bafite impano.
Ibi biganiro bije bikurikira uruzinduko Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yagiriye muri Portugal, aho yaharaniraga gushimangira umubano mu rwego rwa siporo, ubukerarugendo n’ishoramari.
U Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano y’imikoranire n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, arimo Arsenal yo mu Bwongereza, PSG yo mu Bufaransa, Bayern Munich yo mu Budage na Atlético de Madrid yo muri Esipanye.
Nubwo nta masezerano yemejwe kugeza ubu, hari icyizere ko Benfica ishobora kuba ikipe ya mbere muri Portugal izambara Visit Rwanda, bikaba byafasha u Rwanda gukomeza kumenyekana ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye na siporo n’ubukerarugendo.



