Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida Tshisekedi yafunguwe by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yafunguwe by’agateganyo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2021, asohoka muri gereza nkuru ya Makala yari afungiwemo kubera impamvu z’uburwayi.

Kamerhe uri mu banyapolitiki bakomeye kuva ku butegetsi bwa Joseph Kabila yatawe muri yombi muri Mata 2020, akekwaho kunyereza umutungo wa Leta w’abarirwa muri miliyoni 48 z’amadolari.

Urukiko rukuru rwa Gombe ruri i Kinshasa rwamuhamije iki cyaha tariki ya 20 Kamena 2021, runamukatira ihano cy’imyaka 20 akora imirimo y’agahato.

Kamerhe yabaye umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi guhera muri Mutarama 2019 ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yajyaga ku butegetsi, avaho ku munsi yatabwaga muri yombi.

Kuva yafungwa, yagaragaje intege nke z’ubuzima, bigera aho abarimo abayoboke b’ishyaka UNC yashinze bamusabira gufungurwa, akajya kwivuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *