20250912_112055

Viza ya Burkina Faso yagizwe ubuntu ku banyafurika

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Burkina Faso yatangaje ko yakuyeho amafaranga yishyurwaga n’abaturage b’ibihugu bya Afurika bashaka gusura icyo gihugu, mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Minisitiri w’Umutekano, Mahamadou Sana yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Kapiteni Ibrahim Traoré, uyoboye igihugu kuva yafata ubutegetsi mu 2022.

Yagize ati: “Uhereye ubu, umuturage uwo ari we wese ukomoka ku mugabane wa Afurika ushaka kujya muri Burkina Faso ntazongera kwishyura amafaranga y’uruhushya rwo kwinjira.”

Nubwo bimeze bityo, abashaka gusura Burkina Faso bazajya babanza kuzuza inyandiko basaba uruhushya binyuze kuri murandasi, rukazajya rwigwaho mbere yo kwemererwa kwinjira.

Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyiyongereye ku bindi nka Ghana, Kenya n’u Rwanda, byorohereje abanya-Afurika gusurana hatabayeho inzitizi z’amapasiporo n’amaviza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *