Kuri uyu wa gatanu,Perezida w’Uburiya, Vladimir Putin yasabye Leta zunze ubumwe za Amerika kumugaragariza ibimenyetso bihamya ko abaturage be binjiye mu matora y’umukuru w’igihugu, we afata nko gusakuza.
Uhagarariye akanama kihariye muri USA, Robert Mueller, yashinje abarusiya 13 n’ibigo bitatu mu kwezi gushize ko binjiye mu matora y’umukuru w’igihugu byafashwe nko gufasha Donald Trump kugira ngo atsinde Hillary Clinton.
Kuri televiziyo ya NBC, Putin abajijwe na Megyn Kelly niba abo bashinjwa hari icyo ateganya kubakorera, yavuze ko mu gihe batishe itegeko ry’igihugu nta cyo yabatwara.
Yavuze ko niba, Leta zunze ubumwe za Amerika, zifuza kuburanisha abo bantu zigomba kubisaba umushinjacyaha mukuru w’Uburusiya.
Putin avuze ibi nyuma y’inama yabereye mu gihugu cye hamwe n’abayobozi muri politiki n’ingabo. Iyo nama yari igamije kugaragaza intwaro nshya zigezweho. Aha yavuze ko izo ntwaro nta hantu zitagera kuri iyi si kandi ko zifite ubushobozi bwo guca integer ibisasu baterwa na USA.
Uburusiya bufite amatora y’umukuru w’igihugu ku wa 18 Werurwe 2018. Putin arahabwa amahirwe hafi ya yose yo gutsinda amatora bitewe n’ikizere aha abaturage be bagenda bamugaragariza.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Jean de Dieu Tuyizere


