Vso irivuga imyato mu gufasha Leta kukuzamura imibereho myiza y'abafite ubumuga bwo mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Mpuzamahanga w’Abakorerabushake Vso ubinyujije mu mushinga INSPIRED urishimira ibikorwa byo kwita ku Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ku intambwe ibikorwa byagezeho ndetse ugasaba Leta kugumya gushyira ingufu mu gufasha abana bafite ub’umuga bwo mu mutwe.

Bwiza.com
Sarah Shalloner Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere muri VSO

Sarah Shalloner Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere muri VSO mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa 4 yavuze uyu mushinga wari ugamije gufasha gukora ubushakashatsi kugirango abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bafashwa kuzamura imibereho yabo no gufashwa kubona uburezi rusange hahindurwa imyumvire ya bamwe bumva ko ufite ubwo b’umuga ntacyo yakwimarira .
bwiza.com
mu Kiganiro n’Abanyamakuru

Sarah Shalloner yakomeje avuga ko hakozwe ibikorwa byinshi bafatanyije n’umuryango Tubakunde uhuriweho n’ibigo 22 bifite abana bifasha bafite ubumuga bwo mu mutwe,bafatanyije bihatiye kuzamura ururimi rw’amarenga aho kandi hagiye hatangwa amahugurwa ku barimu bita kuri abo bana ndetse hakozwe n’ubushakashatsi mu bigo bigera ku 10.
Imiryanango itandukanye yita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe bwihariye ivuga ko aba bana baba bakeneye amasomo no kwitabwaho by’umwihariko, gusa bakavuga ko hakiri ikibazo cy’abarimu bafasha kubigisha neza hagendewe ku bumuga bafite.
Abakora umwuga wo kwita ku bana bafite ubumuga bwihariye bavuga ko bakenera ibikoresho n’abarimu bihariye mu kazi ko kwita kuri aba bana, nyamara bikagorana kubona abantu babifitiye ubumenyi.
bwiza
Pascal Shogoro umuyobozi w’ikigo Humura

Pascal Shogoro, umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’imiryango yita ku bana bafite ubumuga bwihariye bwo mu mutwe(Tubakunde Collectif) akaba ari n’umuyobozi wa w’ikigo Humura gikorera i Ndera mu Karere ka Gasabo yemeza ko bafatanya na VSO mu kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe babaha amahugurwa n’ibikoresho bimwe na bimwe kugirango barusheho gukora uyu murimo utoroshye wo kurera.
ariko nanone Pascal avuga ko ibigo byose bidafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho n’abarimu badahagije, binatuma umurimo wabo utagenda neza.ikigo humura ni kimwe mu bigo bya HVP Gatagara by’umwihariko cyo kikaba gifashwa n’inkunga ya Leta y’Ububirigi aho gifite abana 126.
Sarah Shalloner, umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere myiza muri VSO, yagize ati” Haracyari ikibazo ku bushobozi bw’ibigo byita ku burezi bw’abana bafite ubumuga bwihariye, kuko aba ntibashobora kwiga mu mashuri asanzwe ariko nta mabwiriza arajyaho agena uko bigishwa neza, nta barimu, nta nteganyanyigisho ihari, mbese buri wese yirwanaho.”
Shalloner avuga ko ibyo bakora byose babikora bakurikije Politike igihu kigenderaho ari nayo mpamvu bagiye bafatanya n’inzego zitandukanye kandi bakaba babona ko Leta hari byinshi yakoze mu kuzamura imibereho y’abafite ubumuga muri rusange ariko bakaba basaba ko hakongerwa imbaraga ku bafite ubumuga bwo mu mutwe.
bwiza.com
mu kigo Humura

Ikigo Humura kimaze gusezerera abana bagera kuri 12 basubiye mu miryango yabo, nyuma yo kwitabwaho no kwigishwa ndetse bamwe banaherekezwa bahabwa ibikoresho bibafasha mu myuga hagendewe ku bumenyi n’ubushobozi bahakuye aho abana ba 5 bahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongwitatu mu rwego rwo kubaha icyo baheraho bafonda ubuzima bushya.
Mu Rwanda hari ibigo 47 byita ku bana bafite ubumuga bwihariye bwo mu mutwe, ibifite ibyangombwa byuzuye ari nabyo biri mu ihuriro Tubakunde Collectif bigera kuri 22.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *