Vuba aha ufite uruhushya rwo gutwara imodoka za automatique ntazemererwa gutwara iza manuel

Sangiza iyi nkuru

Itegeko rigenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ririmo kuvugururwa ngo ryongerwemo ibijyanye n’uruhushya rwo gutwara imodoka za Automatique, aho uzaba afite urwo ruhushya atazaba yemerewe gutwa imodoka za manuel nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera .

Umuvugizi wa Polisi avuga ko impamvu iri tegeko ryavuguruwe hakiyongeramo n’ibijyanye n’impushya zo gutwara imodoka za Automatique, ari uko izi modoka zimaze kuba nyinshi mu Rwanda kandi zikaba zifite itandukaniro niza manuel.

Izi mpushya zo gutwara izi modoka za automatique, zizaba zihariye zifite ibiziranga ku buryo umuntu uzaba ugenda muri iyo modoka ari utunze uruhushya rumwemerera kuyitwara.

Iri tegeko rizaba risobanura ibiranga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya Automatique, ibizaba bishushanyijeho n’ibimenyetso byabyo kandi rugomba gutungwa n’ushaka gutwara imodoka ya Automatique gusa.

CP Kabera yagize ati “Ababishaka bazajya bakorera impushya zo gutwara imodoka za automatique cyangwa iza manuel”.

Aha CP Kabera avuga ko umuntu ufite uruhushya rwo gutwara imodoka ya Manuel, yemerewe no gutwara Automatique ariko ufite uruhushywa rwo gutwara Automatique ntabwo yemerewe gutwara imodoka ya manuel.

Ubu buryo ngo buzafasha abatwara ibinyabiziga guhitamo uruhushya bakorera bitewe n’ikinyabiziga batunze. Umuntu azajya agaragaza niba afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga cya manuel cyangwa automatique, kugira ngo hirindwe kuba umuntu yatwara imodoka adafitiye ubushobozi.

Ku bijyanye n’iri tegeko, biteganyijwe ko hazasohoka amabwiriza ya Minisitiri ufite ubwikorezi mu nshingano ze, asobanura ibijyanye n’iyi ngingo.

Iri tegeko rizaba ririmo uburyo bwo guhana amakosa yakozwe n’umushoferi, aho permis izaba ifite amanota ku buryo uzajya akosa azajya akurwaho amanota, hasigara zeru umuntu akamburwa perimi.

Polisi y’igihugu yemeza ko imiterere y’ibizamini bitangwa bijyanye n’igihe, kandi byose bikorwa hagamije kurinda impanuka abatwara ibinyabiziga.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Vuba aha ufite uruhushya rwo gutwara imodoka za automatique ntazemererwa gutwara iza manuel
    Ariko rero mwitondere aya mategeko Evode ashyigikira ky mpamvu zitumvikana: ubutaha se nihaza imodoka zikoresha amashanyarazi nazo zizasaba permmis yihatiye? Ubu se ko harimo gusohoka imodoka zikoresha gusa ITEGEKO nazo zizasaba permis yihariye? Inteko nifungure amaso ireke kugendera ku marangamutima adafite ibisobanuro bifatika

  2. Vuba aha ufite uruhushya rwo gutwara imodoka za automatique ntazemererwa gutwara iza manuel
    Ngize ikibazo ufite uruhushya rwo gutwara Manuel ntiyatwara automatic? Ufite automatic se ntiyatwara Manuel? Ukeneye kuba yatwara zombi se agomba kuba afite izi mpushya zose? Mwadusobanurira cg mu itegeko bizaba bisobanutse. Murakoze, umwaka mushya mwiza kuri twese

  3. Vuba aha ufite uruhushya rwo gutwara imodoka za automatique ntazemererwa gutwara iza manuel
    Ariko kuki murwanda mubangamira akazi nimibereho bya muntu Wenda gukorera uruhushya rwo gutwara Automatic car byo birumvikana ariko ibyo bintu byo gukurwaho amanota umva rwose iryo tegeko niryo kutubangamira niba wahaye umuntu uruhushya nuko wabonye abikeiye mureke nakora ikosa acimbwe ibihano byishi birimo amande ariko kumwaka permission ye yakoreye umva ibyo turabyamaganye rwose

  4. Vuba aha ufite uruhushya rwo gutwara imodoka za automatique ntazemererwa gutwara iza manuel
    Iryo vugurura bakoze ryogutwara ibinyabiziga bya automatic nibyo kiberako byagabanya impanuka. kubereako muri etto ecole bazazishiremo.ahubyo biri gutinda ???? Mubyihutishe byemerwe neza???? Kuko birakenewe cyane????

  5. Vuba aha ufite uruhushya rwo gutwara imodoka za automatique ntazemererwa gutwara iza manuel
    Ahubwo murigutinda twarategereje?????????

  6. Vuba aha ufite uruhushya rwo gutwara imodoka za automatique ntazemererwa gutwara iza manuel
    Igitekerezo change ni uburyo mwadufasha ibijyanye na permis definitif.Niba hari ibizamini 4 ugatsinda 2 ibindi bibiri ukabitsindwa.jye mbona wakagombye gusubira mubyo watsinzwe.kuko bizatuma ibisigaye ubyiga neza kurusha .Erega buriya amagara araseseka ntayorwa.kujya mumuhanda utazi gurdwara neza ni ukwiyahura .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *