Vuba u Rwanda ruraba rufite uruganda ruzajya rutunganya toni 100,000 z’ifumbire ku mwaka

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yatangaje ko uruganda rwa miliyoni 38 z’amadolari y’Amerika (hafi miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda) rufite ubushobozi bwo gukora buri mwaka toni 100.000 z’ifumbire, rwubakwa mu Karere ka Bugesera, biteganijwe ko ruzuzura muri Gicurasi 2023.

Uyu mushinga ni umushinga uhuriweho n’isosiyete ikora ifumbire mvaruganda yo mu Rwanda (RFC), uruganda rukora ifumbire mvaruganda muri Maroc (OCP Group) na Guverinoma yu Rwanda.

OCP Group ni rumwe nganda zohereza mu mahanga ifumbire nyinshi ikomoka kuri phosphate ku Isi, n’uburambe bw’imyaka 100.

Ku ikubitiro, byari byitezwe ko uruganda ruzatangira gukora mu mpera za 2019, ariko, mu 2021, hatangajwe ko uruganda ruzaba rwuzuye mu mpera z’uyu mwaka.

Avugana na The New Times dukesha iyi nkuru, Minisitiri Mukeshimana yagize ati “Twatangiye kubaka hanyuma rwiyemezamirimo wa mbere ntiyakora akazi keza, hanyuma duhagarika amasezerano. Rero, twishimiye ko byongeye gutangira. … Turizera ko muri Gicurasi umwaka utaha, tuzarufungura . ”

Kugeza ubu, imirimo yo kubaka uruganda irimo gukorwa na Mota-Engil, ikigo cy’ubwubatsi cyo muri Portugal, ari nacyo cyubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.

Minisitiri yakomeje agira ati: “Ni mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi… iki kigo kivanga kizatanga ifumbire ikwiranye n’ubutaka dufite kandi hakurikijwe ibihingwa bikenerwa.”

Gukoresha ifumbire mu gihe ibiciro byiyongera

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, u Rwanda rufite intego yo gukwirakwiza toni 50.179 z’ifumbire mu nkunga ya Leta ku bahinzi, mu gihe ibiciro by’inyongeramusaruro byiyongera, nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB).

Iyi ngano ni ntoya ugereranije n’iyakoreshejwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021. Raporo y’umwaka wa 2020-2021 ya minisiteri y’ubuhinzi, ivuga ko toni 84.306 z’ifumbire zakoreshejwe n’abahinzi.

Mukeshimana yavuze ko ibiciro by’ifumbire byazamutse kubera ingaruka z’intambara yo muri Ukraine na Covid-19 byavuyemo guhagarika amasoko, kandi Guverinoma yagombaga kongera inkunga kugira ngo ifashe abahinzi kugabanya ibiciro.

Nk’uko abari kubaka uruganda babitangaza, ifumbire ruzakora izaba ihendutse kurusha iyindi iboneka ku isoko.

Minisitiri Mukeshimaa ati: “Rero, twizeye ko dushobora gukomeza gukoresha ifumbire mu ntera imwe kuko igihe cyose ibiciro biri hejuru, dushobora kwizera ko imbaraga zo kugura z’abahinzi zizagabanuka. Niyo mpamvu Guverinoma yacu n’inshuti zacu bagiye basuzuma icyo twakora kugira ngo bikomeze kugenda. ”

Hagati aho, ikigereranyo cyo gukoresha ifumbire mu Rwanda cyavuye ku biro 32 kuri hegitari muri 2017 kigera ku biro 60 kuri hegitari mu 2021, nk’uko Minisitiri w’intebe, Edouard Ngirente yabibwiye abadepite muri Mata uyu mwaka.

Muri gahunda ya kane y’ingamba zo guhindura ubuhinzi, u Rwanda rufite intego yo kongera ifumbire mvaruganda kuri hegitari kugera ku biro 75 muri 2023/2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *