Myugariro Jean Pierre Adams wakiniye amakipe atandukanye arimo Paris Saint-Germain n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere nyuma y’imyaka 39 yaraguye muri koma.
Jean Pierre Adams yaguye mu mujyi wa NĂ®mes mu Bufaransa ku myaka 73 y’amavuko.
Nyakwigedera Adams mu busanzwe yavukiye muri Sénégal, gusa aza kuhava afite imyaka 10 y’amavuko yerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa.
Nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bufaransa yakiniye amakipe akomeye atandukanye muri kiriya gihugu, arimo Nîmes, Nice na Paris Saint-Germain.
Adams wari uzwi ku kabyiniro ka “The Black Rock” (Urutare rwirabura) kubera ubuhanga budasanzwe yari afite mu kugarira, hagati y’umwaka wa 1972 na 1976 yanakinnye imikino 22 yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu y’Abafaransa ’Les Bleus’.
Mu 1982 ni bwo uyu mukinnyi yaguye muri koma, nyuma yo kujya mu bitaro byo mu mujyi wa Nice aho yari yagiye kwibagisha ivi yari yaravunitse.
Byari nyuma y’umwaka umwe asezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 33 y’amavuko.
Inkuru bijyanye: https://bwiza.com/?Imyaka-imaze-kuba-39-myugariro-wakiniye-PSG-n-Ubufaransa-ari-muri-koma
Ikinyamakuru The Sun kivuga ko uriya myugariro yaguye muri koma nyuma y’ikinya yatewe mbere yo kumubaga.
Yitabye Imana amaze imyaka 39 muri koma, mu gihe uwamuteye kiriya kinya yahise akatirwa igifungo cy’ukwezi kumwe kigakurwaho, ndetse akanacibwa amande y’umurengera.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


