Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou ufite inkomoko mu gihugu cya Côte d’Ivoire, yamaze gutangira imyitozo mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Amakuru y’uko uyu rutahizamu w’ibigango yahamagawe n’Amavubi yamenyekanye kuri uyu wa Kane, atangajwe bwa mbere n’ikipe ya FC Aktobe yo mu gihugu cya Kazakhstan asanzwe akinira.
Gerard Bi Goua Gouhou ni rutahizamu ufite inkomoko i Abidjan muri Côte d’Ivoire, akaba yahamagawe n’Amavubi mu gihe mu minsi yashize byavugwaga ko hariho gahunda yo kumuhanagara.
FC Aktobe asanzwe akinira yemeje ko Amavubi yamuhamagaye mu mikino ibiri ya gicuti agomba guhuriramo na Guinée-Equatoriale muri uku kwezi, mu rwego rwo kwitegura amajonjora yo gushaka itike ya CAN 2023 izabera muri Côte d’Ivoire.
Amakuru ariho ni uko uyu rutahizamu yamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi muri Maroc, ndetse akaba yanakoze imyitozo ya mbere, mbere y’uko we na bagenzi be bahura na Nzalang Nacional bagomba guhurira i Agadir muri Maroc.






