Walikale: FDLR iratungwa agatoki ko yishe abantu 5 ibatemesheje imihoro

Sangiza iyi nkuru

Ni muri teritwari ya Walikale, segiteri ya Wanyanga aho bivugwa ko inyeshyamba za FDLR zivuganye abantu 5 zibatemesheje imihoro.
Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa Monusco hamwe n’ubw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ni uko ari abantu 6 bishwe ndetse hanatwikwa inzu 8 muri Bulindu.
Umutwe-wa-FD7ee5
Radiyo Okapi ikaba yatangaje ko muri aba bantu 6 bishwe, harimo n’abayobozi 2 bo muri aka gace ka Walekale bose bashyirwa ku mutwe wa FDLR na Nyatura.
Twaha Mizaba, umuyobozi muri ako gace, yasabye inzego z’umutekano kongera umutekano muri utwo duce, ndetse hakanakorwa iperereza ryimbitse kuri abo bantu 5 bishwe.
Aboneraho no gusaba Monusco na FARDC kugera no mu gace ka Kisimba ko byaba ari inzira nziza yo kubungabunga umutekano w’abaturage.
Umuyobozi w’intara akaba yijeje abataurage ko ubuyobozi bugiye gukora iyo bwabaga bukohereza inzego z’umutekano gucunga umutekano muri utwo duce twazengerejwe na FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *