Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, abaturage barasabwa gukomeza gukurikiza inama bagirwa zo kwirinda no kurandura indwara y’igituntu. Ibi byagarutsweho ubwo bamwe mu banyeshuri biga mu ishami ry’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda bari mu gikorwa cyo gukangurira abaturage kwirinda igituntu ndetse no kumenya kwivuza neza igihe bacyanduye.
Ibijyanye n’indwara y’igituntu byakunze kumvikana kenshi,aho hagiye havugwa uburyo yandura nuko yakwirindwa. Gusa ariko,haracyagaragara imigenzo n’imigigire yakwirakwiza iyi ndwara hirya no hino mu baturage. Bimwe mu bigaragazwa bishobora gutuma indwara y’igituntu ikwirakwizwa , ngo ni nko gusangirira ku muheha umwe, ngo kuko uyu muco hari aho ukigaragara. Bamwe bavuga kandi ko gusangirira ku gikombe kimwe, cyane cyane mu bigo by’amashuri bishobora kuba imvano y’ikwirakwizwa ry’iyi ndwara, ngo ndetse no kuraranya abanyeshuri bose hamwe mu gihe batakorewe isuzuma ry’iyi ndwara.
Ngendahayo Christophe,umwe mu banyeshuri biga ubuganga muri kaminuza y’u Rwanda bibumbiye mu muryango MEDSAR, bakaba ari nabo bateguye ubu bukangurambaga, avuga ko ubukangurambaga mu kurwanya iyi ndwara bukenewe kongerwamo ingufu ari nayo mpamvu bateguye ubu bukangurambaga.
Kamugisha Charles, umuganga muri bitaro bya Kabutare, ukurikiranira hafi ibikorwa byo kurwanya igituntu, avuga ko n’ubwo hari ibyagiye bikorwa bigatuma iyi ndwara igabanuka,nawe asanga urugendo rugikomeje mu rwego rwo kuyihashya burundu. Uyu muganga asaba abanyarwanda kwirinda imwe mu mico itari myiza bagikora, nko gusangirira ku muheha umwe, ngo kuko ari kimwe mu bitera kwanduzanya igituntu.
Nk’uko bigaragazwa n’inzego z’ubuzima, kugeza ubu abantu batatu barapfa buri munota ku isi bazize igituntu. Igituntu kandi kiracyagaragara mu byuririzi biza ku mwanya wa mbere bigaragagarwaho n’ababana n’ubwandu bwa SIDA.
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu wizihizwa tariki ya 24 Werurwe buri mwaka. Mu nama iherutse umwaka ushize mu kwezi kwa gatanu yahuje inzego zirebana n’ubuzima ku isi, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS yafashe icyerekezo cy’imyaka makumyabiri year (2016-2035) yo kuba iyi ndwara y’igituntu yaranduwe burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



