Donald Trump, ni perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uherutse gutsinda amatora yabaye mu kwezi gushize, ariko hari ibintu byinshi abantu batamumenyeho twifuje kugeza ku bakunzi ba Bwiza.com.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Trump yari afite ikipe ya football
Mu mwaka w’1983, Trump yaguze ikipe yitwa New Jersey Generals yabarizwaga muri United States Football League. Iyi shampiyona ariko yaje kudatanga umusaruro nka National Football League bituma ifunga nyuma ya season yo mu 1985.
Trump buriya ntanywa inzoga
Nibyo, Donald Trump ntanywa agasembuye. Ibi bikaba byaratangaje abantu bari basanzwe bamubona adashobora gufunga umunwa bagakeka ko aba yagasomye.
Trump yahoraga mu bibazo mu bwana bwe
Trump iteka yahoraga mu bibazo kuva mu mashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye. Ababyeyi be baje kumurambirwa, bamwohereza mu ishuri rya gisirikare, New York Military Academy. Aha nk’uko abyivugira, yahigiye ikinyabupfura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Trump ntakozwa ibyo gukoresha ATM
Trump avugwaho kuba ari umuntu ukunda gukoresha amafaranga afatika ibi bita liquid. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Conan O’Brien akaba yaramwemereye ko atarakoresha ATM mu buzima bwe.
Yigeze guhabwa award yo kuba umukinnyi wa filimi mubi
Mu 1990, Trump yagerageje amahirwe mu gukina filimi, akina role aba yikina muri filimi Ghosts Can’t Do It. Iyi filimi ikaba yaramuhesheje igihembo cy’umukinnyi uteri uw’imena muri filimi mubi (worst supporting actor).
Mu 2011 yatangaje ko aziyamamaza mu matora yo mu 2012
Havuzwe ko Trump agiye kwiyamamariza kuba perezida mu 2012 ariko hategerezwa ko atangira kwiyamamaza amaso ahera mu kirere. Trump ibi yarabihakanye muri Gicurasi 2011 aza kujyamo muri 2016 anatsinda amatora.
Trump yatunze abagore batatu
Kubera amafaranga menshi afite nta wamutera ibuye? Trump yari afite abagore batatu akaba afite abana batanu yabyaranye nabo. Umugore we wa mbere, Ivana Trump, yari umuhanga kandi yaratwaye umutima Trump nyuma aza no kumutwara akayabo k’amafaranga ubwo bafataga gatanya.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Afite akabyiniriro ka The Donald
Donald Trump avuga ko akazina bamuhimba ari The Donald. Yigeze no gutangaza kandi ko yitwa DJT kubera ko ngo izina rye ryo hagati ari John.
Yigeze gucudika n’icyamamare muri cinema akaba n’umunyamideri, Anna Nicole Smith wahitanywe n’ibiyobyabwenge mu 2007. Bivugwa ko uyu yari ihabara ya Donald Trump mu myaka ya za 90.
Agira inyenyeri itungwa n’abasitari bo muri Hollywood
Nibyo Donald Trump afite inyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame yahawe mu 2007. Gusa ikibazo cyibazwa ni ikintu kimugira umusitari wo guhabwa iyo nyenyeri.
Ibi sibyo byonyine bitangaje byaranze amateka y’uyu mugabo wavugishije isi yose ubwo yiyamamazaga, ubutaha tukaba tuzabashakira ibindi bintu bitangaje byaranze ubuzima bwe abenshi batamenye.
Src:buzz.prss.to
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
Â






