Washington: Blinken yakiriye intumwa za RDC, M23 ku murongo w’ibyigwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, yakiriye intumwa enye zoherejwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula.

Zagiye kuganira na USA ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwa RDC nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wungirije wa Perezida Félix Tshisekedi, Tina Salama.

Tina yagize ati: “Intumwa z’Abanyekongo zirimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga zakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika Antony Blinken i Washington. Ibiganiro bari kugirana birebana n’ikibazo cyo mu burasirazuba bw’igihugu.”

Izi ntumwa zoherejwe i Washington mu gihe amahanga akomeje kugaragaza ko ahangayikishijwe n’amakimbirane ari hagati ya Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23, yatumye habaho imirwano.

Ni ikibazo cyahagurukije akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, abahagarariye ibihugu bikagize tariki ya 31 Gicurasi 2022 basaba ko habaho ibiganiro by’amahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *