1774423739433.abasirikare_bo_muri_rg_baba_bafite_ibikoresho_bibafasha_gusohoza_inshingano_zabo-94b7c

Washington: Umurinzi w’umunyacyubahiro w’u Rwanda yasagarariwe n’abanye-Congo

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje, ko hari ushinzwe umutekano ushinzwe kurinda umwe mu banyacyubahiro b’u Rwanda uri muri Amerika wasagarariwe n’abashinzwe gucunga umutekano w’umugore wa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhurira muri imwe muri Hoteli z’i Washington.

Iyi Ambasade yemeje ayo makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.

Yagize iti: “Umwe mu bagize itsinda ry’abashinzwe umutekano barinda umunyacyubahiro w’u Rwanda wari ucumbitse muri hoteli y’i Washington DC, yisanze ahuye bitunguranye n’abashinzwe umutekano ba delegasiyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri koridoro ya hotel ikoreshwa n’abashyitsi bose. Izo Delegasiyo zombi zari zicumbitse muri hotel imwe.”

Ambasade y’u Rwanda ivuga ko nyuma yo guhura n’abanye-Congo, “ushinzwe umutekano w’u Rwanda utari ufite intwaro yabujijwe by’akanya gato n’abashinzwe umutekano b’uruhande rwa Congo kugera kuri ascenseur.”

U Rwanda ruvuga ko ibyabaye ari “ibintu bitari ngombwa ndetse n’imyitwarire idakwiye kubera ahantu rusange”, gusa yungamo ko nyuma ikibazo cyaje gukemurwa nta kindi kibazo gikomeye gikurikiyeho.

Ambasade y’u Rwanda i Washington itangaje ibi, nyuma y’uko Guverinoma ya RDC biciye mu muvugizi wayo akanaba Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya, yaraye itangaje ko hari abantu bashatse kucengera muri hoteli umugore wa Perezida Tshisekedi, Denise Nyakeru acumbitsemo muri uriya murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muyaya yumvikanye ashyira mu majwi u Rwanda arushinja kuba ari rwo ruri inyuma y’ibyabaye.

Ambasade y’u Rwanda yasobanuye ko nyuma y’ibyabaye, uruhande rw’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhindura hoteli, “ariko mu gihe basohokaga bagenda, bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku kubafata amashusho no kubabangamira ryakozwe n’abantu batazwi.”

Yunzemo iti: “N’ubwo habayeho ubwo bushotoranyi, itsinda ry’u Rwanda ryakomeje kwitwara neza, ryirinda gukora ibyakurura ubundi bushyamirane.”

U Rwanda rwanenze ko nyuma y’ibyaraye bibaye, habayeho kubisobanura nabi, kugeza ubwo Minisitiri Muyaya akwirakwiza ibinyoma ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ni ibinyoma u Rwanda rwise ko “biteye isoni”, ikindi bikaba bikwiye kwamaganwa no kufahabwa agaciro.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umugore wa Perezida wa RDC? Ese muri hoteli yahakora iki. Congo ivuga ko ifise ubutunzi bwinshi, ihamagarira amerika ngo iyihe amabuye y’agaciro, umugore wa perezida akaja muri hoteli? Ako ni akumiro. Ko atafashe private residence aho adahurira n’abantu se? Yewe RDC ibibazo ufite ni kamere pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *