Wayne Rooney aravugwaho gusambana n’umugore w’indaya

Sangiza iyi nkuru

Inkuru ikomeje kuba kimomo mu bitangazamakuru bitandukanye ko Rooney yaryamanye n’umugore Helen Wood uzwiho gukora uburaya akamuhonga amayero 197.
Helen Wood avuga ko hari ubutumwa bwinshi yagiye ahanahana na Rooney kugeza ubwo bahuje urugwiro bakaryamana,ubwo bajyaga muri icyo gikorwa
ushinzwe kurinda Rooney ngo yasigajwe hanze abandi bahera ku muryango basomana.
Yagize ati: “ yantumiye ari ku gicamunsi mpageze nsanga atanambaye impeta y’uwo bashakanye !mbere y’uko tujya mu bwogero yaje yambaye ubusa mubaza ko ashaka ko mumasa, nabikoze nk’uko yabyifuzaga … aransoma,…turanaryamana, nyuma y’ibyo yasohotse agaragaza ko ntacyo ampaye kugirango yirinde abantu bari hafi aho mu nzu y’uburiro” .
Ibi bitangajwe na Dailymaily mu gihe bombi ngo batifuzaga ko ibyabo byamenywa na buri wese, ko bagiye batanga amafaranga atubutse ngo bahagarike inkuru ibinyamakuru byo mu Bwongereza byashakaga gushyira hanze.

Si ubwa mbere Miss Wood avuzweho ubusambanyi kuko yigeze no gushinjwa gusambana n’abadi bakinnyi 3 bo muri Manchester United.
Rooney usanzwe ari rutahizamu mu ikipe ya Man Utd, akaba n’umubyeyi w’abana 3 yavuzweho kuryamana n’abandi ubwo umugore we Coleen yari atwite.
rooney
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *