Wema Sepetu akomeje kwiyama umuherwe Zari wigaruriye umutima w’umuhanzi Diamond

Sangiza iyi nkuru

Wema Sepetu yatangaje ko yiyamye bikomeye Zari Hassan umugore wa Diamond, aho uyu mugore atesha umutwe Sepetu binyuze ku rubuga nkoranya mbaga (Instagram) bityo bituma amukurira inzira ku murima amusiba mu nshuti ze (brock).
Sepetu yabaye nk’usubiza ibihe inyuma avuga ko adakunda abantu bapfa kuvuga bagenekerereza,aho bagiye batangaza ko ari Diamond wamwanze kandi mu by’ukuri ngo ariwe we wamuretse.

wema-sepetu-1
Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond

Yagize ati”nakiriye ugutandukana kwanjye na Diamond kuko mu 2014 ni njye wahisemo ko iby’urukundo rwacu tubihagarika.”
“ kuva icyo gihe nta kintu nigeze nifuza gukorana na we(Diamond) bityo njyewe ntacyo bimbwiye kandi sinzigera mwifuza ukundi, sinzi rero icyo Zari aba anshakaho cyagwa niba abyifuza ko nzura akaboze.”
Ubu Wema Sepetu yemeza ko urwego agezeho atagerageza kwivanga mu by’urukundo rwa Diamond na Zari, ariko ngo Zari asa nk’aho amushotora ashaka kuzura akaboze, aho yirirwa yohereza amafoto ye (Sepetu) hirya no hino umunsi ku wundi ariko we akituriza.
zar
Umuherwe Zari na Diamond

Uyu sepetu si ubwa mbere avugwaho amakimbirane na Zari bapfa Diamond dore ko mu umwaka washize byagiye bivugwa hirya no hino ko ishyamba atari ryeru ariko we akanuma.
Gusa kugeza ubu biravugwa ko Wema sepetu ubu atwite inda ya Sultan Idirissa wamenyekanye muri Tusker Project fame, naho Zari we afitiye Diamond umwana ufite amezi asaga 5 mu gihe bavugaga ko atabyara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *