Uwahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz, Wema Sepetu yagaragaje ukutishima nyuma y’uko uyu muhanzi Diamond n’umugore we Zari bibarutse undi mwana wa 2 muri uku kwezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’uko Diamond ashyize ahagaragara amaforo y’umwana we w’umuhungu ku mbuga nkoranyambaga, uyu Wema yagaragaje amarangamutima ye asa no kutishimira uyu mwana kuko we yagerageje kuba yabyarana na Diamond bikanga.
Uyu mukobwa yagaragaje aya marangamutima yenyuma y’uko abaganga batangaje ko adashobora kubyara ari nay o mpamvu umuhanzi Diamond yaje kumwanga akishakira Zari bamaze kubyarana ubugira kabiri.
Wema agira ati” Iiyo mba mfite ubushobozi bwo kubyara nanjye mba naribarutse akana mu bihe byashize. Ariko ubu ntibishoboka, ariko sinagaya Imana yabikoze. Ntimwakumva uburyo naraye amajoro n’iminsi nshaka uburyo nabona akana kanjye ariko ntibyampiriye andi nziko namwe mubyifuza.”
Akomeza avuga ko abamuvugaho bamwibutsa uburyo adashobora kubyara bimubabaza kurushaho ariko akavuga ko nawe ari umuntu nubwo atabyara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati” sinakagombye gushimira inshuti kuko yibarutse kuko nanjye ndi ikiremwamuntu. Buri wese yakwitabwaho uko ari.” Ibi ni bimwe mu byo uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y’uko uwari umukunzi we Diamon yibarutse.
Umuhanzi Diamond n’umugore we Zari Hassan bibarutse umwana wabo wa 2 w’umuhungu ku itariki ya 6 Ukuboza 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


