Wema Sepetu na Hamisa Mobetto mu rugamba rwo guhozanya nyuma yo gutandukana na Diamond

Sangiza iyi nkuru

Abanya-Tanzaniyakazi, Hamisa Mobetto na Wema Sepetu bose bahuriye ku kuba barahoze ari abakunzi b’umuhanzi Diamond Platnumz batangiye inzira yo kubaka ubucuti birengagije kuba abantu babafata nk’abakeba.

Wema Sepetu yavuze ko atifuza gukomeza kugirana umwiryane na mukeba we Mobetto kandi nyamara barahoze baziranye mbere y’uko bahinduka abakeba, avuga ko nyuma y’ibyababayeho bakwiye kuba inshuti ubuzima bugakomeza.

Ibi yabivuze nyuma yo kwereka abamukurikira ku rubuga rwa Instagram umwambaro mwiza yavuze ko yambitswe n’iduka ricuruza imyenda rya Hamisa Mobetto rizwi nka ‘Mobetto Style’ arangije amushimira kuba yamwambitse.

Wema Sepetu wanabaye Nyampinga w’iki gihugu muri 2006 ndetse akanagihagararira mu irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Isi, ubwo itangazamakuru ryamubazaga uko abona Mobetto yagize ati “Hamisa ndamuzi kuva kera. Muzi atari yanahura na Diamond, muzi kuva mu bwana.” “Twese twahuye n’ibibazo ariko muzi neza ko ubuzima bugomba gukomeza. Sinkiri kumwe na Diamond na we ntibari kumwe. Rero simbona impamvu tugomba kugirana urwangano.”

Abajijwe niba na mugenzi wabo w’umunya-Kenya Tanasha Donna na we yiteguye ko baba inshuti we yanze kugira icyo avuga ahubwo araseka cyane.

Aba bombi babarirwa mu bakobwa beza mu gihugu cya Tanzania ndetse bombi bakaba abanyamideri. Ni bamwe mu bakobwa bane bakundanye na Diamond Platnumz ariko bose bakaba baratandukanye na we.

Wema Sepetu na Diamond bagiranye ibihe byiza mu rukundo ku buryo benshi babonaga ko ari na we bagomba gushyingiranwa ariko baza gutungurwa n’uburyo batandukanye, uyu muhanzi agahita amusimbuza mugenzi we Hamisa Mobetto.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *