Wema Sepetu nibwo abonye akanya ko kwifuriza inshuti umwaka mushya anabasangiza amafoto

Sangiza iyi nkuru

Wema Sepetu benshi bazi nk’umwe mu byamamare byo muri Tanzania bikoresha imbuga nkoranyambaga cyane, muri iyi minsi yari yararuciye ararumira, ubu akaba aribwo arimo kwifuriza abafana be umwaka mushya muhire wa 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram afiteho abamukurikira basaga miiliyoni 2, Wema Sepetu yagize ati: “Waba wifuza ijambo ryiza rinturukamo muri uyu mwaka wa 2017? Kanda like nanjye nze nkuryohereze amatwi, iyi ibe ifoto yawe ya mbere, ni byiza kuri ibyo kuri wowe, ndagukumbuye!
new-picture-1
Yakomeje agira ati: “umwaka mushya, ndishimye cyaneee! Ni iya mbere ikindi kandi mbafitiye agashya ko kubanezeza umwaka wose”.
Uyu mukobwa uteruye ngo avuge neza icyo yashakaga gutangaza cyangwa ngo avuge icyo amaze iminsi ahugiyeho cyatumaga atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, asanzwe azwi cyane mu ruhando rwa cinema.
Bwiza.com
Mu mwaka wa 20016, Wema Sepetu yabaye nyampinga wa Tanzania, uyu mukobwa kandi akaba yaramenyekanye ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Diamond ubu ukomeje kubica bigacika kuri uyu mugabane.
Bwiza.com
Ubwo yari amaze gushywana na Diamond yahise akundana na Idriss Sultan wo muri Tanzania w’umunyarwenya ndetse wanegukanye igihembo cya Big Brothe Africa (BBA) 2014, baje gushwana nyuma yo kugira ibyago inda yari yaramuteye ivamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *