Umukinnyi w’icyamamare mu gukina filimi muri Tanzaniya, Wema Sepetu yashyize hanze amafoto y’umusore avuga ko ari we mugabo we mu minsi izaza.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, Wema Sepetu yagaragaje ifoto y’umusore bisa nkaho baryamye. Nk’uko abenshi bagiye batanga ibitekerezo, byaje kugaragara ko atazwi mu maso ya benshi.
Yagize ati” Umugabo wanjye mu minsi iza”

N’ubwo Wema Sepetu atangaje ibi, si ubwa mbere ashyira ahagaragara abagabo avuga ko ari bo bazabana. Ni nyuma yaho atangaje ko ari mu bihe byiza n’umukinnyi wa filimi wo muri Gana (Ghana), Van Vicker.
Ndi umugore wa Van Vicker- Wema Sepetu
Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa bagize amahirwe yo kumenyana n’abagabo benshi gusa bikarangira batandukanye.

Tubibutseko uretse gukina filimi, Wema Sepetu yabaye Nyampinga wa Tanzaniya mu mwaka wa 2006.
Uyu mukobwa w’imyaka 30 yaje guhagararira igihugu cye muri marushanwa ya nyampinga w’isi yabereye muri Polonye.


