Ikigo cya WhatsApp Inc. gihumuriza abakoresha urubuga rwa WhatsApp bakeka ko cyaba kigiye gutangira kwinjira mu mabanga yabo, kikayasangiza bimwe mu bigo bikorana na Facebook.
Ni nyuma y’aho tariki ya 6 Mutarama, iki kigo cyatangiye kumenyesha abakoresha uru rubuga ko tariki ya 8 Gashyantare 2021 hazaba impinduka, bamwe bagakeka ko zirebena n’uburyo bwo kwinjira mu mabanga yabo.
Byatumye umubare munini w’abakoresha uru rubuga batangira kuruvaho, bimukira ku zindi zirimo Signal na Telegram, bivugwa ko zigira umutekano wizewe.
WhatsApp kuri uyu wa 12 Mutarama 2021, yavuze ko ari ikinyoma kuvuga ko amwe mu makuru arimo ubutumwa abantu bandikirana buzajya busangizwa bimwe mu bigo bikorana na Facebook, iti: “Turashaka kubereka bimwe mu binyoma, no gusobanuro 100% ko tuzakomeza kurinda ubutumwa bwite abantu bandikirana.”
Ikomeza iti: “Ivugurura ry’amakuru bwite ntabwo rizahindura uburyo bw’ibanga bw’ubutumwa bw’inshuti n’umuryango.”
Bimwe mu byo WhatsApp ivuga itakora
- WhatsApp Inc. yavuze ko idashobora kubona ubutumwa bwawe bwite cyangwa ngo ikumve uhamagara, yewe na Facebook ntishobora.
- Yavuze ko kandi idashobora kubika ubutumwa cyangwa amajwi by’abantu bagiranye ibiganiro bahamagarana.
- Ntishobora gusangiza nimero ya telefone urubuga rwa Facebook.
- Ntishobora kumenya aho uherereye wasangije abandi, na Facebook ntishobora.
- Amakuru yo ku matsinda ya WhatsApp akomeza kuba ibanga.
WhatsApp imara impungenge abayikoresha
Koroshya itumanaho hagati y’abakoresha WhatsApp n’ibigo by’ubucuruzi (business)
WhatsApp isobanura bitewe n’uko muri iki gihe abenshi bakunda guhahira kuri interineti (online), ko buri munsi, miliyoni z’abakoresha uru rubuga bagirana ibiganiro bwite n’ibigo by’ubucuruzi, ikaba igiye gukora iri vugurura kugira ngo ubishaka bijye bimworohera kandi bikorwe mu buryo bumunogeye.
Umuvugizi wa WhatsApp, yasobanuriye Forbes ati: “WhatsApp irashaka korohereza abantu, ku buryo ushobora gukenera kugira ibyo ugura, ugahita ufashwa na bizinesi (business) ako kanya.”
WhatsApp ikomeza ivuga ko uburyo bwo kugirana ikiganiro na ‘business’ kuri Facebook butandukanye n’uburyo bwo kuganira n’inshuti cyangwa abavandimwe. Business zikomeye zikoresha serivisi zo kwakira mu buryo kuganira n’abakiriya zitwa ‘secure hosting services’, izo zikaba ari zo zizajya zifashishwa kuri uru rubuga.


