WHO irashinja Leta ya Tanzania guha urwaho Coronavirus

Sangiza iyi nkuru

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rirashinja Leta ya Tanzania kurebera no korohereza icyorezo cya Coronavirus bifatwa nk’intandaro ku kwiyongera k’ubwandu kwagaragaye muri iki gihugu.

Umuyobozi w’iri shami muri Afurika, Matshidiso Moeti, yavuze ko muri Afurika y’Iburasirazuba hagaragaye kwiyongera k’ubwandu bwa covid-19 mu minsi mike ishize. Yagize ati” Byagiye bigaragara ko bimwe mu bihugu nka Tanzania batarumva ingamba yo gusiga intera ihagije hagati y’abantu ndetse ingamba ku ihagarikwa ry’amakoraniro y’abantu zashyizwe mu bikorwa bitinze. Nta gushidikanya ko ibi ari byo byateye ubwiyongere bukabije bw’ubwandu muri iki gihugu.

Abantu benshi bakunze gushyira mu majwi Perezida John Pombe Magufuri , bamushinja kuba nyamwigendaho no kutigira ku bindi bihugu mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda Coronavirus. Havuzwe cyane ku myitwarire yamuranze yo gushishikariza abaturage gukomeza ibikorwa byabo bisanzwe nta rwikekwe nk’aho yabahaye amabwiriza yo gukaza ubwirinzi kuri iyi ndwara.

Umuntu wa mbere yagaragaweho Coronavirus muri Tanzania kuwa 16 Werurwe,kuri ubu 283 ni bo bamaze kuyandura, 10 muri bo yarabahitanye , 48barayikize naho 263 baracyabana n’ubwandu bwa covid-19.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. WHO irashinja Leta ya Tanzania guha urwaho Coronavirus
    Iyi Virus iratumara muli Africa.Urugero,president wa Tanzania yavuze ko bazatsinda iyi virus abaturage nibajya gusenga,aho kujya muli confinement.Nkuko World Health Organization ivuga,Afrika igomba kwitondera ibihe bibi biri imbere kubera Coronavirus.Impamvu nuko mu bihugu bimwe batafashe ingamba zihamye zo kwirinda no gupima iyi virus.Ndetse ibihugu bimwe nta bikoresho byo kuyipima bafite.Gusa iki cyorezo gikomeye,kimwe n’ibindi bintu bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera,bihuye nuko bible ivuga ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije.Rwose tugomba kwemera ko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka.Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,tugomba gushaka Imana cyane,aho kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Tukibuka ko millions nyinshi z’abantu bari batuye isi ku gihe cya Nowa,bazize kutita kubyo Nowa yababwiraga ngo bashake Imana,bakanga kumwumva,bakibera mu gushaka ibyisi gusa no kwishimisha.Nyuma y’Imperuka,abazarokoka bamwe bazajya mu ijuru,abandi babe mu isi izaba paradizo.Bizaba nta kabuza,kubera ko Imana yabivuze itajya ibeshya.

  2. WHO irashinja Leta ya Tanzania guha urwaho Coronavirus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *