Will Smith yakubise urushyi mu isura ya mugenzi we Chris Rock, ubwo bombi bari bahuriye mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars bihabwa abahize abandi muri sinema.
Ni ibihembo byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.
Smith yakubise Chris Rock amuhora kuba yari avuze ko umugore we Jada Pinkett Smith afite uruhara ariko mu buryo bwo gutebya.
Ati: “Jada, sinjye uri burote mbonye GI Jane 2.”
GI Jane Chris Rock yavugaga ni filime yasohotse mu 1997 igaragaramo icyamamare Demi Moore wakinnye yiyogoshesheje urupara.
Ni amagambo yarakaje Will Smith ahita asanga Chris Rock ku rubyiniro, amukubita urushyi mbere yo gusubira aho yari yicaye.
Smith yakubise Rock asakuza ati: “Umugore wanjye murinde umunwa wawe.”
Uyu mugabo usanzwe ari rurangiranwa mu gukina filime ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugabo muri biriya bihembo bya Oscars.
Ni ku nshuro ye ya mbere yegukanaga kiriya gihembo kubera uruhare yagize muri filime yitwa ‘King Richard’ akinana n’abarimo Serena Williams.
Will Smith nyuma yo kucyegukana yaboneyeho gusaba imbabazi ku byabaye.
Ati: “Ndagira ngo nsabe imbabazi iri ishuri. Ndagira ngo nsabe imbabazi bagenzi banjye duhatanye. Ubugeni bwigana ubuzima. Ndasa n’umupapa w’umusazi, mbese nk’uko babivuze kuri Richard Williams. Gusa urukundo rutuma ukora ibintu by’ubusazi.”
Pinkett Smith wakubitishije Rock yaherukaga gutangaza ko arwaye indwara ya Alopecia yatumye umusatsi we ushira ku mutwe.
Chris Rock wakubiswe we yahawe igihembo cyo kuba ari we wakoze icyegeranyo cyahize ibindi.
Nyuma yo kwegukana kiriya gihembo yavuze ko gukubitwa kwe kwahindutse ijoro ry’amateka y’ibihembo bya Oscars, n’ubwo yabivugaga asa n’uwumiwe.


