Will Smith yakumiriwe imyaka 10 muri Oscars kubera urushyi yateye Chris Rock

Sangiza iyi nkuru

Will Smith yahagaritswe imyaka 10 atitabira ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars, nyuma y’ibyumweru bitageze kuri bibiri uyu mukinnyi wa filimi w’Umunyamerika akubitiye urushyi umunyarwenya Chris Rock kuri stage.

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 08 Mata, nyuma y’inama y’ubuyobozi bwa Academy ya Motion Picture Arts and Sciences itanga ibihembo bya Oscars, hatangajwe ko Smith atazanemererwa kwitabira ibindi birori bitegurwa na academy muri icyo gihe cy’imyaka 10 nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Euronews.

“Oscars ku nshuro ya 94 yari igamije kwizihiza abantu benshi bo mu gace kacu bakoze imirimo idasanzwe muri uyu mwaka ushize; icyakora, ibyo bihe byari bitwikiriye imyitwarire itemewe kandi yangiza twabonye Smith yerekana kuri stage. ”

Will Smith yagiye kuri stage mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars ku nshuro ya 94 byabereye i Los Angeles ku ya 27 Werurwe maze akubita urushyi Chris Rock nyuma y’uko umunyarwenya agereranyije umugore wa Smithi, Jada Pinkett Smith, wogoshe umutwe, n’umukinnyi wa filime w’umuhimbano GI Jane.

Pinkett Smith ariko yatangarije ku mugaragaro ikibazo afite cya alopecia, indwara ituma agenda abura umusatsi, ndetse n’icyemezo cyo kogosha umutwe, ariko Rock abiteramo urwenya rutakiriwe neza n’umugabo we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *