Guverinoma y’u Bwongereza yashyizeho ambasaderi mushya uhagarariye iki gihugu mu Rwanda uzaba unahagarariye iki gihugu mu Burundi. Joanne Lomas akaba asimbuye kuri uyu mwanya William Gelling wari umaze imyaka 3 mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko itanagazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize rivuga, William Gelling agiye koherezwa mu yindi mirimo ya dipolomasi ahandi hantu hatavuzwe.
Biteganyijwe ko Joanne Lomas we azatangira inshingano ze mu Rwanda muri Mutarama 2018.
Abinyijije ku rukuta rwe rwa twitter, Joanne Lomas yatangaje ko agiye gukomereza imirimo ye mu Rwanda aturutse muri Namibia aho yari agarariye u Bwongereza muri iki gihugu.

Ni mu gihe William Gelling we avuga ko ababajwe no kuba avuye I Kigali kuko ngo yahagiriye ibihe byiza ariko na none ngo yizeye ko umusimbuye azakomeza umubano mwiza hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda.
Ikinyamakuru KTPress kivuga ko igihugu cy’u Bwongereza cyafashije u Rwanda gukura abaturage bagera kuri miliyoni n’igice mu bukene mu myaka ishize. Hagati ya 2011 na 2015, inkunga y’u Bwongereza yafashije abaturage miliyoni 3,8 kubona ibyemezo by’ubutaka, ndetse binyuze muri gahunda ya Vision Umurenge hakaba harafashijwe abaturage 390,000 bakennye cyane kubona icyarushaho kubazanira umusaruro.
Inkunga y’u Bwongereza ikaba yaratumye abaturage 355,000 bagera kuri serivisi z’imari ndetse ituma abana 340,000 babasha gutangira amashuri abanza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


