20220913_123351.jpg

William Ruto yarahiriye kuba Perezida wa gatanu wa Kenya (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Dr William Ruto wahoze ari Visi-Perezida wa Kenya, yarahiriye kuba Perezida wa gatanu w’iki gihugu asimbuye Uhuru Kenyatta yari amaze imyaka 10 yungirije.

Umuhango w’irahira rya Perezida Ruto wabereye muri Stade ya Kasarani i Nairobi kuri uyu wa Kabiri, witabirwa na Uhuru Kenyatta wamushyikirije ibirango by’igihugu nka Perezida mushya.

Uyu muhango kandi wanitaniriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma babarirwa muri 20, barimo barindwi b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Abanyacyubahiro nka Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Abiy Ahmed uyobora Guverinoma ya Ethiopia, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, FĂ©lix Tshisekedi wa RDC, Samia Suluhu wa Tanzania, Filipe Nyusi wa Mozambique, Lazarus Chakwera wa Malawi, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazza…bitabiriye uriya muhango.

Dr Ruto afashe Bibiliya mu ntoki ahagazwe iruhande n’umufasha we, Rachel Ruto, yarahiriye ko azaba “umwizerwa” kandi akabera “indahemuka” Repubulika ya Kenya.

Mu ndahiro ye yakomeje agira ati: “Nzubaha, mbungabunge, ndinde kandi ndengere itegekonshinga rya Kenya nk’uko biteganywa n’amategeko yashyizweho n’andi mategeko yose ya Repubulika; kandi nzarinda ndetse ndengere ubusugire, ubunyangamugayo n’icyubahiro by’abaturage ba Kenya.”

Perezida Ruto yasabye Imana kubimufashamo mbere yo guhabwa urufaya rw’amashyi n’ibihumbi by’abanya-Kenya bari bateraniye muri Stade ya Kasarani.

Perezida mushya wa Kenya akimara kurahira yasinyiye indahiro ye imbere ya Minisitiri w’Ubutabera, Kihara Kariuki cyo kimwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome.

Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi y’indahiro, Ruto yashyikirijwe ibirango by’igihugu na Uhuru Kenyatta yasimbuye wari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Robert Kibochi.

Mu byo yashyikirijwe harimo inkota, n’ibendera nk’ikimenyetso cy’ihererekanya ry’ubutegetsi.

William Ruto yarahiriye kuyobora Kenya nyuma yo gutsinda abarimo Raila Odinga bari bahatanye mu matora yabaye ku wa 09 Kanama.

Raila utitabiriye umuhango w’irahira rye ubwo Komisiyo y’amatora yatangazaga ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yarabyamaganye, biba ngombwa ko hiyambazwa Urukiko rw’Ikirenga rwashimangiye intsinzi ya Dr Ruto.

20220913_122859.jpg

20220913_124207.jpg

20220913_123351.jpg

20220913_123401.jpg

20220913_123325.jpg

20220913_125419.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *