Dr William Ruto uheruka gutorerwa kuyobora Kenya, yatangaje ko ateganya guha icyubahiro gikwiye Uhuru Kenyatta azasimbura ku butegetsi ndetse akanamuha umwanya ufatika nk’umuyobozi wateje imbere igihugu.
Mu cyumweru gishize ni bwo Ruto yatorewe kuyobora Kenya, atsinze Raila Odinga bari bahanganye mu matora.
Uyu wahoze ari Visi-Perezida wa Kenya yegukanye intsinzi mu gihe yari amaze igihe adacana uwaka na Perezida Kenyatta wari ushyigikiye mu matora Odinga.
Ruto ubwo yari mu gitarane cya mbere cyo gushima Imana, yashimye perezida Kenyatta ku bw’umusanzu yatanze kugira ngo igihugu kigere aho kiri ubu, amwizeza ko bazakomeza kubimwubahira.
Ati: “Turashimira Perezida Kenyatta ku bw’umusanzu we ku gihugu no kuba atugejeje aha. Ndashaka kumwizeza ko azahabwa icyubahiro cye ndetse n’umwanya akwiriye nka perezida ucyuye igihe.”
Dr Ruto yanashimye mugenzi we Raila Odinga wamaze gutanga ikirego yanga ibyavuye mu matora ku kuba yarahisemo kubinyuza mu nzira y’amategeko aho gukoresha imyigaragambyo.
Yijeje kandi abaturage be ko azateza imbere ibice byose ku rwego rumwe, ko nta gice na kimwe kizarenzwa ingohe.
Yavuze ko ubuyobozi bwe buzihutisha imishinga yadindiye, ifite ibirarane by’agera muri miliyari 500 z’amashilingi ya Kenya, mu rwego rwo kwihutisha imitangire ya serivisi.


