Witegure kurera umwana wawe wenyine- Zari aburira umukunzi wa Diamond

Sangiza iyi nkuru

Umugandekazi w’umuherwe Zari Hassan araburira umukunzi wa Diamond Platnumz ariwe Tanasha Donna ko agomba kwitegura hakiri kare kurera umwana we wenyine utaravuka azabyarana na Diamond mu gihe ibintu bidakomeje kugenda neza.

Zari yakundanye na Diamond imyaka igera kuri itanu ndetse banabyarana abana babiri. Batandukanye tariki ya 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana. Gusa Zari yatangaje ko yishimira ko nyuma yo gutandukana na Diamond ,ubu Diamond akomeje ubuzima ndetse akaba yitegura kwibaruka.

Mu minsi ishize Diamond yatangaje ko yitegura kwibaruka umwana hamwe n’umukunzi we Tanasha Donna ukomoka muri Kenya.

Zari yaburiye Tanasha ko atakagombye kwishimira gusa ko atwitiye Diamond umwana akaba amwitayeho cyane muri iki gihe. Yagize ati’’Ni ikintu kiza , ariko hagize ikiba agomba kwitegura kwita ku mwana we . Kubera ko iyo urebye abantu Diamond yatandukanye nabo , nanjye ubwange, ni ikintu kimwe gusa. Nta mpinduka nigeze mbona’’.

Uyu mugore Zari yakomeje avuga ko Diamond yashatse kugurisha inzu yari yamuguriye iherereye muri Afrika y’Epfo aho Zari ayibanamo n’abana ba Diamond. Gusa uyu mugore avuga ko ntacyo bimubwiye kubera ko afite ayandi mazu.

Yagize ati’’Niba umuntu ashaka kugurisha inzu irimo abana be , ni iki kindi yakora? Ariko ni nta kibazo kuko mfite ayandi mazu’’. Yakomeje avuga ko Diamond amaze amezi icyenda atavugana n’abana be.

Nk’uko ikinyamakuru All Africa kibitangaza, Diamond Platnumz na Tanasha Donna bamaze igihe kirenga umwaka bakundana bakaba bitegura kwibaruka imfura yabo mu minsi iri imbere.

Nkurunziza Viateur @ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *