Wizkid yafashe umwanzuro wo kutazongera gufatira Amashusho hanze ya Afurika

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ubwumvikane buke yagiranye na Drake ntagaragare mu mashusho y’indirimbo bakoranye, Wizkid yafashe umwanzuro gukorera indirimbo k’umugaba w’Afurika gusa.
Umuhanzi w’umunyanigeria, Wizkid yakoranye indirimbo na Drake yitwa “Come Closer” ariko ageze muri Amerika ngo bakore amashusho yayo ntibaza kumvikana. Nyuma y’ibi ngibi aza gufata umwanzuro wo kujya akorera indirimbo muri Afurika ngo kuko ni ho bihendutse.
Ikigaragaragara ni uko kutumvikana kwa Drake na Wizkid kwari gushingiye ku mubare w’amafaranga impande zombi zashakaga ko akoreshwa mu gufata amashusho i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Abafana ba Wizkid ntibishimiye iyi myanzuro yafashe. Mu kiganiro yagiranye na Radio The Beat ikorera muri Nigeria ku wa 17 Werurwe, uyu muhanzi yagize ati “ Amashusho yo hanze ya Afurika arahenda. Nahisemo kujya nkorera amashusho imbere muri Afurika. Nabitekerejeho kuva mu mwaka ushize.”
Iyi ndirimbo yasohotse mu kwezi kwa Kane, umwaka wa 2017.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *