World Vision yiyemeje gushora akayabo mu bikorwa by’isuku n’isukura mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umushinga  ‘World Vision’ ku isi, Richard Stearns ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Intebe, Dr.  Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Werurwe 2018, yatangaje ko bateganya gushora asaga miliyoni 40 z’amadorali y’Amerika mu bikorwa by’isuku n’isukura hibandwa mu gukwirakwiza amazi meza ku baturage basaga miliyoni imwe mu Rwanda mu myaka ine iri imbere.
Uyu muyobozi yatangaje ko iyi ari inkunga yo gufasha  Leta y’u Rwanda kugera ku ntego yihaye yo kugeza ibikorwa by’isuku n’isukura mu gihugu hose kandi ko bizeye ko bazabigerwaho  binyuze mu bafatanyabikorwa nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi(WASAC), Leta ndetse n’abaturage muri rusange.
Agira ati “Twaje hano kugira ngo twerekane icyo twiyemeje ku bijyanye no guteza imbere ibikorwa by’isuku n’isukura mu Rwanda.Inkunga y’amafaranga tuzayikura ahanini muri Amerika,turateganya asaga miiyoni  30.Tunejejwe no kuba tuzabishobora dufatanyije”
Richard Stearns yongeyeho ko ibi bizashoboka bitewe n’uko hasanzwe hari imikoranire myiza  hagati ya World Vision na Leta y’u Rwanda.
Ati “Tuziko bizashoboka,dusanzwe dufite imikoranire myiza na Leta y’u Rwanda,twishimiye ibyo dushobora kugeraho dufatanyije”
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Umunyambanga wa Leta ushinzwe ingufu, amazi n’isuku, Germaine Kamayirese yavuze ko ubu bufatanye ari ingirakamaro kuko  hakiri icyuho cy’amazi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

log4
Umunyambanga wa Leta ushinzwe ingufu, amazi n’isuku, Germaine Kamayirese

Agira ati“Ubusanwe Worl Vision isanzwe isanzwe idufasha mu bikorwa by’isuku n’isukura mu turere 23 mu gihugu,ni ukuvuga ko hazitabwa ku duce tukiri inyuma mu bikorwa by’amazi,isuku n’isukura mu rwego rwo kujyana na gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi”.
Ikindi kandi uyu muyobozi yagarutse ku turere  biteganyijwe ko tuzibandwaho cyane muri uyu mushinga wo gukwirakwiza amazi nk’urwego rw’ibanze rukwiye gushyirwamo ingufu.
Ati “Imbaraga zigiye gushyirwa mu turere nka Gicumbi,Gakenke,Nyamagabe n’utundi turere dutandukanye tugiye turi inyuma hazamurwa serivisi z’isuku n’isukura.
Umushinga w’Abanyamerika ‘World Vision’ usanzwe ukorana na Leta y’u Rwanda mu bikorwa binyuranye birimo gukwirakwiza amazi mu baturage,gutanga inguzanyo ziciriritse binyuze mu kigo cy’imari cyitwa Vision Fund n’ibindi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *