Hashize imyaka itarenze 2 gusa, umunyarwandakazi Xavere Yankurije atangiye gucuranga igikoresho gakondo bita IGONDEERA gitandukanye cyane n’ IKONDERA abanyarwanda basanzwe bamenyereye.

Mu kiganiro na Bwiza.com, Xavere Yankurije bakunze kwita Gatesi yadutangarije ko kumenya gukoresha iyi nanga (igondera) abikesha bwa mbere na mbere Imana.
Tumusanze mu rusengero aho yacurangiraga aho Gisozi yadutangarije ko n’ ubwo yari asanzwe ari umuririmbyi, iki gikoresho gakondo cya muzika yakigishijwe n’ umukeceru w’ umunyekongo uvuga ururimi rw’ ikinyarwanda.

Ati:” Mu rukundo rwinshi uyu mukecuru dukunze kwita mama yanyigisije iki gikoresho(igondeera) ariko icyamutangaje ni uko nahise nkimenya mu gihe gito nawe biramutangaza kugeza igihe atangiye kwibaza impamvu mu bamukomokaho nta n’ umwe uzi kugicuranga”.
Yankurije yakomeje avuga ko ubu bumenyi yahawe mu gusobanukirwa vuba vuba ari ikimenyetso kigaragaza umugambi Imana imufitiye mu rwego rwo kuzayikorera mu kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ agakiza.
Iki gikoresho cya muzika gikozwe mu gicuma kinini ndetse kikaba kinagizwe n’ uruhu rw’ inka ku buryo kivuga nka gitari ya baze.
Si ibyo gusa, kuko mu mbere iyi gondera ifite agati ku buryo umucuranzi asesekazamo ukuboko akagirigita ako gati akoresheje agatambaro kabobojwe mu mazi bityo bikabyara ijwi rimeze nk’ iya gitari ya baze ikoresha imigozi 4.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu makuru twabashije gukusanya ku bantu batandukanye b’ abahanga mu byerekeye n’ umuco ndetse n’ ibikoresho gakondo bya muzika bose bemeje ko IGONDEERA ikomoka muri Congo-Kinshasa mu gace ka Murenge mu Natara ya Kivu y’ Amajyepfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/ Bwiza.com


