Ikigo Hero Rats cyita ku buzima bw’imbeba zikagirira umumaro ikiremwamuntu, cyatangaje ko imbeba y’icyamamare ‘Magawa’ yavumbuye ibisasu birenga 100 byari bitabye mu butaka bizwi nka ‘mine’, yapfuye.
Kibinyujije ku rubuga rwa Facebook, iki kigo cyagize kiti: “N’umutima uremereye, dutangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa HeroCAT Magawa yaruhukiye mu mahoro mu mpera z’icyumweru gishize.”
Iki kigo gisobanura ko mu cyumweru gishize, Magawa ikomoka muri Tanzania yari imeze neza, ikina bisanzwe ariko bigeze mu mpera zacyo, itangira kugaragaza intege nke, kurya birayinanira kugeza ubwo yashizemo umwuka.
Iyi mbeba yabaga muri Cambodia yambitswe umudali wa zahabu wa PSDA mu Kwakira 2020 nyuma yo gutegura ibisasu birenga 100 byashoboraga guhitana abantu batuye muri iki gihugu kibamo ibikorwa byinshi by’iterabwoba, itangira kwamamara kuva ubwo.
[Igisobanuro: Umudali wa zahabu wa PSDA wambikwa inyamaswa zakoze ibikorwa by’ubutwari. Ni ishimwe ryashyizweho n’ikigo cyita ku buzima bw’inyamaswa cya PSDA (People’s Dispensary for Sick Animals) mu mwaka w’2001.]
Inkuru irambuye ku bikorwa by’ubutwari bya Magawa https://bwiza.com/?Imbeba-yo-muri-Tanzania-ivumbura-ibisasu-byatezwe-mu-butaka
Gusa bitewe n’imyaka y’ubukure, iyi mbeba yahawe ikiruhuko mu mwaka ushize.
Hero Rats ivuga ko Magawa ipfuye yari ifite imyaka 8 y’amavuko yaherukaga kuzuza mu Gushyingo 2021.


