Yafashe amafoto y’urupfu rwe ubwo yahanukaga ku nyubako ifite uburebure bwa metero zisaga 200

Sangiza iyi nkuru

Umushinwa wari umaze kumenyekana cyane kubera kurira inyubako ndende yafashe amashusho y’urupfu rwe bitari ku bushake ubwo yahanukaga kuri imwe muri izi nyubako ifite uburebure busaga metero 200.

Uyu witwa Wu Yongning w’imyaka 26 yakoze iyi mpanuka ari kurira inyubako ya Huayuan Hua Center, imwe mu nyubako ndende ziri muri Changsha, umujyi uri mu Bushinwa hagati aza kugira atya arahananuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Guhanuka kwe kuri iyi nyubako kukaba kwafashwe na camera ya nyirubwite bivugwa ko yari yashyize ku rundi ruhande rw’iyi nyubako kugirango yifate amashusho y’uko yazamukaga.
Reba video hano

YouTube player

Iyi nkuru dukesha NewsWeek iravuga ko Wu yari amaze kugira ibihumbi n’ibihumbi by’abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwamamaye mu Bushinwa ruzwi nka Weibo, nyuma yo gushyiraho video ngufi zitandukanye zimwerekana yurira inyubako ndende nta bikoresho by’ubwirinzi akoresheje.

Ubwo yakoraga iyi mpanuka, uyu musore ngo akaba yari ari guhatanira igihembo cy’amadolari 15,000 nk’uko byatangajwe na Xiaoxing Morning Herald nubwo iki kinyamakuru kitavuze uwagombaga gutanga icyo gihembo.
99155494weibo31 3

Biravugwa ko Wu Yongning yapfuye kuwa 08 Ugushyingo, ariko urupfu rwe rwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwari umukunzi we, Jin Jin, nyuma y’ukwezi nyuma y’uko abafana ba Wu bari bakomeje kwitotomba bibaza impamvu nta video aherutse kubereka.

Wu rero ngo yari azwiho cyane kutagira ubwoba mu kurira inyubako ndende nta byangombwa by’ubwirinzi afite yishingikirije imyitozo yari afite mu mikino njyarugamba no kuba yateguraga ibikorwa bye yitonze cyane nk’uko yabyivugiye muri post yanyujije kuri Weibo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *