Yafatiwe ku mupaka wa Gatuna agerageza gutoroka nyuma yo gukatirwa azira gusambanya umwana

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Twizere Marcel wo mu Karere ka Nyamagabe washinjijwe icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure ndetse kikamuhama agakatirwa ariko akaza gutoroka ubutabera yafatiwe ku mupaka wa Gatuna agerageza kujya muri Uganda.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwari bwatsinze urubanza bwari bukurikiranyeho  Twizere Marcel  icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 .  Uregwa  yahamwe n’icyo cyaha  Urukiko  rumuhanisha igifungo cy’imyaka 10.
Nyuma yo gukatirwa yaje gutoroka  ubutabera , dore ko yaburanaga ari hanze. Mu rwego rwo gukurikirana irangiza ry’ imanza z’ inshinjabyaha, Ubushinjacyaha bwakomeje ku mushakisha, ndetse bunakorana n’ izindi nzego nk’uko iyi nkuru dukesha ubushinjacyaha bukuru ivuga.
Ku bufatanye bw’izo nzego, uregwa  yafatiwe ku mupaka wa Gatuna yerekeza mu gihugu cya Uganda, aho yari yaratorokeye, maze abakozi b’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kuri uwo mupaka babimenyesha Ubushinjacyaha. Ubu akaba yarashyikirijwe gereza ya Huye kugira ngo arangize igihano cye.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *