Yagerageje gutanga umwana we w’imyaka 2 ngo bamusambanye bamwishyure 12,000$ ntibyamuhira

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi wo mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinjijwe kugurisha umwana we w’imyaka 2 ngo asambanywe ku madolari 12,000.

Uyu mugore w’imyaka 25 witwa Sarah Marie Peters yemeye ibyaha ashinjwa birimo guteza imbere ubusambanyi, akatirwa igifungo cy’imyaka 40.

Nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, uyu mugore ngo yafashe amafoto y’uyu mwana we w’umukobwa, ayashyira ku rubuga nkoranyambaga, abaza niba hari umuntu ushaka kwishimisha ku mwana we.

Umwe mu bapolisi bakora mu ibanga (Undercover Agent) yapanze ukuntu Sarah yamugezaho uyu mwana we, undi aremera.

Igipolisi kikaba kivuga ko uyu mugore yurije umukobwa we bus muri Houston bakerekeza ahitwa Conroe, aho yatekerezaga kuzahurira n’uwo mugabo wagombaga kumwishyura agasambanya umwana we w’imyaka 2 y’amavuko.

Ubwo yageraga aho bapangiye guhurira, uyu mugore yahise atabwa muri yombi atangira gukurikiranwa n’amategeko, umukobwa we bamujyana mu kigo gishinzwe kurinda abana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *