Yahya Jammeh waje kwemera kurekura ubutegetsi nyuma yo gutinya kuraswa n’ingabo z’ibihugu bituranyi bya Gambia yaba yarahunze agasiga asahuye amafaranga iki gihugu nk’uko byatangajwe n’umujyanama wa perezida mushya Adama Barrow.
Mai Ahmad Fatty, umujyanama wa perezida Barrow kuri ubu ukiri muri Senegal yatangaje ko mu bubiko bwa Gambia habuzemo amafaranga angana n’amadorari y’Amerika miliyoni 11 yose bikekwa ko yaba yaratwawe na Yahya Jammeh, ibintu ngo byahise bitangira no guteza igihombo ubukungu bwa Gambia mu buryo bugaragara.
Fatty yagize ati “Ububiko burimo ubusa, abatekinisiye ba minisiteri y’umutungo n’aba banki y’igihugu babibonye bamaze kubitwemeza, byagaragaye ko Jammeh ubwe yaba yaramaze kurigisa amafaranga arenga amadorali y’Amerika miliyoni 11”
BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko hari abahamya bemeje ko babonye ibintu by’agaciro gahenze birimo n’imodoka zihenze byurizwa indege yo mu gihugu cya Ghana mu ijoro rimwe n’iryo Jammeh yafatiyemo rutema akirere ahunga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yahya Jammeh wari umaze imyaka 22 ku butegetsi bwa Gambia yemeye guhunga ku wa 21 Mutarama 2017, gusa kuri ubu ntiharamenyekana igihugu nyirizina yaba yarahungiyemo, n’ubwo bikekwa ko uyu mugabo ari muri Guinea Equatorial ubutegetsi bw’iki gihugu ntiburemeza ayo makuru.
Perezida mushya, Adama Barrow nawe ubu aracyabarizwa mu buhungiro mu gihugu cya Senegal.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


