Yakatiwe imyaka 190 y’igifungo nyuma yo gusambanya abana basaga 40 azi ko afite ubwandu bwa Sida

Sangiza iyi nkuru

Abaturage muri Leta ya Maryland batewe uburakari no kumva umukozi mu kigo cy’ishuri yemera ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’abana b’abanyeshuri basaga 40 nta gakingirizo bakoresheje kandi azi ko afite ubwandu bwa sida.
Igipolisi cyo muri Maryland kikaba kivuga ko cyataye muri yombi Carlos Deangelo Bell w’imyaka 30 nyuma yo gushinjwa gusambanya abanyeshuri basaga 40.
yashinjijwe ibyaha bijyanye n’abantu bagera kuri 28 bivugwa ko yasambanyije bamenyekanye n’abandi 14 bataramenyekana. Ibi byaha bikaba byarakozwe mu gihe cy’imyaka 2.
Iyi nkuru dukesha WWWNews irakomeza ivuga ko abanyeshuri uyu mugabo yasambanyaga ari abana bari hagati y’imyaka 11 na 17. Akaba yarahamwe n’ibyaha 27 byo gusambanya abana badafite imyaka y’ubukure, akatirwa imyaka 190 y’igifungo.
Kugeza ubu ariko, abayobozi ntibaramenya niba hari umwana wapimwe bagasanga yarandujwe.

Bivugwa ko uyu mugabo yasambanyije abana benshi mu mashuri yigishagamo ibijyanye n’imikino ngororamubiri, ndetse akaba yarafataga amashusho y’ibyo bikorwa bye akoresheje telephone akabika amafoto.
Amashuri yagiye acamo ariko asambanya abana ni; Benjamin Stoddert Middle School, La Plata High School, J.P. Ryon na William B. Wade Elementary Schools yo mu gace ka Waldolf, ndetse n’ishuri rya Benjamin Stoddert Middle School ry’ahitwa Temple Hills.
Ibi bikorwa bye bikaba byaraje kumenyekana nyuma y’aho umubyeyi umwe aboneye ubutumwa bwa Bell muri telephone y’umukobwa we.
Igipolisi ubwo cyasakaga kwa Bell kikaba cyarahakuye za mudasobwa n’ibindi bikoresho bya elegitoronike birimo filimi z’ubusambanyi bukorerwa abana (Child Pornography).
 
Kamikazi Gentille

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *