Jacques Bihozagara wahoze ari minisitiri mu Rwanda akaba yaranabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, kuri ubu akaba yari afungiwe mu gihugu cy’u Burundi, biravugwa ko yaba yitabye Imana aguye muri gereza ya Mpimba nubwo aya makuru ataremezwa.

“Inzego zacu zataye muri yombi kuwa Gatanu Umunyarwanda witwa Jacques Bihozagara (…) Akekwaho gukorera inzego z’ubutasi z’igihugu cye” , uwo ni umwe mu bakozi b’inzego z’iperereza z’u Burundi wirinze ko amazina ye atangazwa ubwo yavuganaga na AFP nyuma y’ifatwa rya Jacques Bihozagara mu mpera z’umwaka ushize.
Amakuru kuri ubu ari gucicikana ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter aravuga ko Jacques Bihozagara yaba yishwe hakoreshejwe uburozi aho yari afungiye.
Breaking #Burundi another step baiting #Rwanda for confrontation : #Bihozagara former Ambassador has been assassinated in #Mpimba prison
– Albert Rudatsimburwa (@albcontact) March 30, 2016
#Burundi breaking #JacquesBihozagara former #Rwanda Ambassador has been poisoned in #Mpimba prison where he had illegally detained
– Albert Rudatsimburwa (@albcontact) March 30, 2016
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Rugira Amandin abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati: ” Hari amakuru atugezeho kuri uyu mugoroba yuko Bihozagara apfiriye muri gereza ya Mpimba, gusa ntabwo twari twamenye icyateye urwo rupfu “.
Bivugwa ko nyuma yo kujya mu zabukuru, Jaques Bihozagara yahise atangira kwikorera ku giti cye, aho yanajyaga i Burundi kenshi muri business nk’uko umwe mu bakozi bakuru muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yabitangarije AFP kuri telephone icyo gihe.
Ese aya makuru yaba ari ukuri? Ese niba ari ukuri uyu musaza yaba yazize iki ko na nyuma yo gutabwa muri yombi ubuyobozi bw’u Burundi butigeze bumugeza imbere y’ubutabera ngo butangaze ibyaha bwamushinjaga?
Aya makuru turakomeza kuyakurikirana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


