Yakoze ibirometero hafi 25 mu kirere akoresheje intebe isanzwe n’ibipurizo: Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Mu cyagaragaraga nka kamwe mu duce tuzaba tugize filimi, umugabo ukomoka mu Bwongereza, Tom Moragan, yakoze ibirometero hafi 25 mu kirere akoreshejeje intebe isanzwe yo kuruhukiramo yari iziritseho ibipurizo byinshi cyane byari byashyizwemo imyuka ya Helium (He) yatumye bibasha kurushuho kujya mu kirere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Morgan wakoze Miles 15,5 (Km 24,9) ubwo yari muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize, yagenze urwo rugendo mu kirere agendera mu birometero 2,5 uvuye ku butaka mu gikorwa yari amaze amezi makeya ari gutegura.
nintchdbpict000362478479

Uyu mugabo w’imyaka 38 wari kumwe n’itsinda ry’abantu bakora ibikorwa byo kwishimisha ariko biba bisa nk’ubwiyahuzi mu ndimi bita Adventure. Yamaze amasaha 2 mu kirere mbere yo kugwa hafi y’ikibuga cy’indenge cya Johannesburg nk’uko bitangazwa n’ikinyamakauru The Sun.

nintchdbpict000362444252
Intebe yaziritsweho ibipurizo

Uyu uvuga ko yumvaga afite ibyiyumviro bidasanzwe, ariko na none akemera ko yari anafitemo ubwoba, yatangaje ko yari yarabanje gukorera amagerageza mu gihugu cya Botswana.

nintchdbpict000362438792
ibipurizo byashyizwemo Helium mbere yo gukoreshwa

 

Tom Morgan n’itsinda rye ariko, baje kubona ko ibyo bifuzaga gukora batabikorera muri Botswana kubera ikirere, bafata icyemezo cyo kwimurira igikorwa cyabo I Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
nintchdbpict000362438764

Morgan ati: ” Ikibazo cyari ukubona ikirere cyiza kandi byari bigoye kurinda ibipurizo kubera ko byakomezaga guturika “.
nintchdbpict000362453008

Nubwo yaje kugera mu kirere, ngo yari afite ubwoba kuko atari azi neza ibiro byatuma ibipurizo biturika cyangwa icyo izuba rishobora kubikorera. Gusa ari mu kirere, Ngo hari hatuje cyane kandi bibereye ijisho.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *