Yakubiswe n’inkuba ubwo uwo yari yagambaniye ngo yicwe amusanze mu kiliyo cyo kumwibuka.

Sangiza iyi nkuru

Umurundikazi Noella Rukundo utuye mu gihugu cya Australiya aherutse kugambanirwa n’umugabo we ukomoka muri RDC agamije kumwicisha kuko yari afite amakuru y’uko agiye gushaka undi mugabo. Belenga Kalala umugabo wa Rukundo nyuma yo kubwirwa ko Rukundo yishwe yateguye ikiliyo cye aza gutungurwa n’uko uwavuzweho urupfu amusanze muri icyo kiliyo ari muzima nk’uko Radio BBC ibivuga.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo uyu mugore yagambaniwe n’umugabo we ubwo bari bajyanye mu gihugu cye cy’amavuko (Burundi) gushyingura mukase, maze ngo bagasohoka muri Hoteli bari bacumbitsemo bagiye hanze gufata umuyaga.

Noela Rukundo
Noella Rukundo wagambaniwe n’umugabo we

Mu kugera hanze ngo yahise atungwa imbunda n’abantu atazi maze ngo bamusaba ko adatera induru, ari nabwo bamushyiraga mu modoka bakamujyana ahantu atazi.
Akimara kugera aho hantu bari bamujyanye, abo bagombaga kumwica babwiye uyu mugore ko bahawe amafaranga ibihumbi 7 by’amadorali n’umugabo we ngo bamwice, ariko ngo kubera ko bari baziranye na musaza we ngo byabaye intandaro yo kumurokora uru rupfu.
BBC ivuga ko nyuma aba bagabo bagombaga kumwica bamuhaye ibiganiro bagiranye n’uyu mugabo kuri telefoni ubwo banozaga umugambi wo kumwica ndetse banamuha inyemezabwishyu (Recu) yo muri Western Union igaragaza ko uyu mugabo yari yabishyuye.
Mu gutekereza ko umugambi we wanogejwe, ngo uwo mugabo yahise abwira inshuti ze n’abaturanyi biganjemo abaturuka muri Afurika, ko umugore we yahitanywe n’impanuka ubwo yari muri Afurika maze ngo batangira kumufata mu mugongo ndetse ari nako bazana inkunga y’amafaranga.
Aganira na BBC kuri uyu wa kane, Rukundo yavuze ko mu kugera iwe mu rugo yasanze abantu benshi bari mu rugo mu kiriyo maze abanza kuguma mu modoka ari nako yahamagaye umugabo we, mu kuhagera akimukubita amaso akiva mu modoka ngo yahise yifata mu mutwe atangira kugira ubwoba ari nako avuza induru.
Ngo yahise agira ati:” Ese aya ni amaso yanjye ?” maze ngo umugore amusubiza amubwira ngo “Urabona ari umuzimu? Witangara Ndacyariho!”
Nyuma yo kubwirwa atyo, Balenga Kalala ngo yahise asaba imbabazi umugore we ariko umugore arazimwima ahita amuhururiza polisi imuta muri yombi, ndetse nyuma y’igihe gito urukiko rwo mu mujyi wa Melbourne ruhita rumukatira imyaka 9 y’igifungo.
Rukundo n’umugabo we bamenyanye ubwo uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa wari wageze muri iki gihugu nk’impunzi yahabwaga akazi n’ikigo cyari gishinzwe imiturire ko kuzajya asemurira Rukundo wavugaga igiswahili gusa.
Aba bari bamaranye imyaka 11babana, ndetse bakaba bari bafitanye abana 3 ndetse n’abandi bana 5 uyu mugore yari yarabyaranye n’undi mugabo.
Uyu mugabo ngo yapanze umugambi wo kwica umugore we nyuma yuko ngo yari amenye amakuru yuko ashaka kumucika akajya kwishakira undi mugabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *