Umugabo wo muri Misiri yakubise umugore we kugeza aho yendaga kumwica amuziza gufungura konti 3 kuri Facebook, aramukubita arangije anamufungirana mu nzu kugeza aho kwitabaza inzego z’umutekano.
Nkuko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Misiri, Asmaa Samir ni we wakubiswe n’umugabo amufungirana mu nzu akajya amugezaho ibyo kurya no kunywa aho afungiranye mu gihe kigera ku minsi 3, yagiye amukubita ibintu bikeba biramukomeretsa ndetse arabyimbirwa umubiri wose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Raafat, umugabo w’uyu mugore, imbere ya polisi yireguye avuga ko umugore we yafunguye konti 3 kuri Facebook, akoresha amazina y’amahimbano agamije kumusuzuma, areba ko yaba amuca inyuma, gusa ibyo kumukubita yabihakanye.
Nubwo ahakana ko yakubise umugore we, imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Misiri yatangaje ko uyu mugabo agomba kugezwa mu rukiko nyuma y’ibisubizo muganga azatanga.
Ikinyamakuru Africatime dukesha iyi nkuru gitangaza ko abavoka batandukanye biyemeje kuburanira uyu mugore ku buntu mu rwego rwo guca akarengane gakorerwa abagore muri Misiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com


