Yambwiye ko namuteye inda mugurira ibyangombwa byose, none hashize amezi 10 atarabyara- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo guhera mu gihirahiro, nifuje kubagisha inama ngo mumfashe mu kibazo maranye igihe nibaza niba umukobwa yamara amezi 10 atarabyara. ese iyi nda yaba ari iyanjye koko?

Nitwa Norbert mba mu mujyi wa Kigali, ndakora mfite akazi keza pe kanyinjiriza areze ibihumbi 200 buri kwezi, nkaba nta mugore ngira ariko hari umukobwa dukundana wambiye ko namuteye inda ariko imbera amayobera.

Ku itariki 4 z’ukwezi kwa munani umwaka ushize nibwo twaryamanye, dukorana imibonano nta gakingirizo, haciyeho nk’amezi abiri arambwira ngo aratwite, ndabyemera.

Nibyo koko narabyemeye, tujya kwa muganga dusanga aratwite koko, nk’umuntu udatinya inshingano, naramubwiye nti ndagufasha noneho uzabe ubyariye iwanyu, tuzabane wenda umwaka utaha twabanje kubitegura.

Kuva uwo munsi, yagiye anyaka amafaranga yo kugura imbuto, ayo kugura imyenda n’ibindi bikoresho,…igishoboka cyose naramuhaye pe.

Mbaze amafaranga namuhaye mpereye icyo gihe ibihumbi bisaga 450 narayamuhaye pe, nta kwirarira kurimo, kuko na njye ubwanjye numvaga ngomba kwita ku mfura yanjye kandi nari niteguye ko ngomba no kumufasha mu gihe cyo kubyara, mbese byose bindi ku mutwe.

N’ubu umukobwa aratwite, nkibaza nti ā€˜ese aya mezi ashize yose, byashoboka ko umwana avukira amezi 11ā€. Ndamubaza na we akambwira ko atabizi ibyamubayeho.

Ngaho mungire inama, kuko muri njye narangije kwishyiramo ko umwana atari uwanjye pe, amafaranga yanjye se yose namushoyeho nkore iki? Murakoze Imana ibahe umugisha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *