Nyuma yo kongera kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho atari meza yagiye hanze, umuhanzi Yampano yongeye kwisanga mu rujijo nyuma y’uko hakwirakwijwe andi mashusho agaragaza ari kumwe n’undi mukobwa mu cyumba cya hoteli bombi bambaye ubusa.
Aya mashusho, bivugwa ko yafatiwe muri hoteli, agaragaza Yampano ari kuganira n’umuntu utamenyekanye kuri video call, hanyuma akerekana umukobwa bari kumwe mu cyumba atambaye imyenda.
Nyuma y’ibyo Yampano yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko ari mu bihe bikomeye, anagaragaza ko yahuye n’uburyarya bw’abantu benshi yizeraga, barimo n’umukunzi we.
Mu butumwa bwe, yashimiye Imana kuba yaramurinze akarangiza umwaka wa 2025 nubwo yawunyuzemo mu bigeragezo bikomeye. Yavuze ko yahuye n’abantu bamushengura umutima, abamwizeza urukundo n’ubudahemuka ariko bakamugaragariza indi sura, anongeraho ko ibyo byamwigishije kwakira ukuri nubwo kubabaza.
Yampano yavuze ko ubu agiye gutangira umwaka wa 2026 ari wenyine ariko afite amahoro yo mu mutima, yiyemeje gutangira ubuzima bushya, akiga ku makosa n’ibyamubayeho, anasaba Imana kumuyobora no kumuha amahoro arambye.
Aya mashusho mashya asohotse mu gihe hari abantu bane barimo Djihad, Pazzo Man, François Xavier na Pappy Nesta bakomeje kuburana mu bujurire ku byaha bakekwaho byo kugira uruhare mu gukwirakwiza amashusho ya mbere yagiye hanze agaragaza Yampano ari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’umugore we.


